Kigali: IPRC- Kigali yasohoye 485 barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza
Kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare, abanyeshuri 485 bigaga muri IPRC- Kigali bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami ane arimo ubwibatsi (Civil Engineering), ubukanishi (Mechanical Engineering), ibijyanye n’amashanyarazi na Elegitoronike (Electrical and Electronics) , n’Ikoranabuhanga (ICT).
Mu guhemba umunyeshuli wahize abandi muri buri shami, buri wese yahawe mudasobwa igendanwa (laptop), Denyse Uwase w’imyaka 24 y’amavuko akaba arangije mu bijyanye na ‘Electronics and Telecommunication’ yagize amanota 78, ni we munyeshuli wahembwe kuba indashyikirwa mu bakobwa mu kugira amanota meza yahembwe mudasobwa igendanwa .
Ibi bizamufasha gukomeza imishinga ye neza. Uwase yabwiye Umuseke ko kuba yabaye indashyikirwa muri bagenzi be byakabaye urugero ku bandi bakobwa bakitinya bakumva ko kwiga imyuga atari iby’abahungu gusa kuko n’abakobwa bashoboye.
Uwase yagize ati “Abahungu nta mbaraga nyinshi baturusha ahubwo ni uko umubare munini w’abakobwa usanga utigirira icyizere naho ubundi biroroshye bisaba ubushake gusa.”
Uyu mukobwa kandi yashimiwe nk’umukobwa wahize abandi akaba yarakoze umushinga na wo wabaye uwa mbere, akaba ari umushinga wo kwita ku bikoresho byo murugo bikoresha amashanyarazi hakoreshejwe telephone ngendanwa, umushinga avugako agiye gukomeza ndetse yagira amahirwe yo kubona akazi ahandi akazabifatanya.
Mu ijambo rye Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ushinzwe amashuri y’imyuga, Eng Albert Nsengiyumva yashimiye kaminuza ya IPRC Kigali mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, anashimira abahawe impamyabumenyi abasaba gufata iyambere mu guhanga udushya mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije abaturage birimo ibiza by’imvura n’ibindi bityo bakazamura ikoranabuhanga.
Yongeyeho kandi abakobwa bahwa impamyabumenyi ari bake bityo bakaba bagomba kujya gukangurira abandi kwiga imyuga.
Ati “Mu zindi nzego yaba iza leta n’izindi usanga abakobwa bazitabira, ariko mu myuga n’ubumenyingiro sitwe twagakwiriye gusigara inyuma kuko urebeye ku bakobwa bahawe impamyabumenyi uyu munsi ni mbarwa, ni yo mpamvu abarangije bagomba gufata iyambere mu kwigisha bamwe bacyitinya.”
Uyu muyobozi kandi yanashimiye abaterankunga bo muri Koreya y’Epfo biciye muri KOICA batera inkunga iri shuri rya IPRC-Kicukiro n’abo mu gihugu cy’Ubuyapani batera inkunga ishuri rya Tumba College and Technology mu karere ka Rulindo naryo ritanga ubumenyi mu masomo y’ikoranabuhanga.
Ibyiza byo kwiga imyuga kandi byagaragajwe n’umwe mu barangije muri IPRC Kigali mu 2012, avuga ko ubumenyi umuntu asohokana bwamufashije mu myaka mike amaze asohotse, akaba amaze kwinjira mu mishanga myishi kuri ubu akaba afite imishinga ya miliyari 15 na miliyoni 400 arimo akora kandi akaba akomeje kwiyumvamo ubushobozi.
Aba banyeshuri kandi babonye impamyabumenyi zabo bakaba bashimira IPRC- Kigali kuba igerageza gushyira ibikoresho byinshi mu ishuli aho usanga bibafasha kumva amasomo yabo kuko biga ibintu babona ko bibaho atari ukwiga inkuru mbarirano.
U. Joselyne/Amafoto
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW