Digiqole ad

Min Dr.Vincent Biruta yanenze imikoranire mibi hagati y’abashinzwe ibidukikije

Kuri uyu wa Kane, mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali yahurije hamwe abayobozi bo mu turere no ku rwego rw’igihugu bashinzwe kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere  Minisitiri ufite mu nshingano kwit ku mutungo kamere, Dr Vincent Biruta  yanenze imikoranire mibi iri hagati yabo kuko ngo usanga batabasha kugena ingamba zifatika no kuzihuza bityo bakagonganira mu kuzishyira mu bikorwa.

Min Dr Biruta Vincent yasabye inzego zita ku bidukikije kurushaho gukorana bya hafi
Min Dr Biruta Vincent yasabye inzego zita ku bidukikije kurushaho gukorana bya hafi

Kimwe mu bintu byaganiriweho hagamijwe kureba icyakorwa ngo bikosoke , harimo kwangiza amashyamba no gucukura amabuye y’agaciro.

Aha bihwituye Ikigo k’igihugu gishinzwe kwita ku mutungo kamere(RNRA) kuko ngo giha ibyemezo byemerera ba Rwiyemezamiro gucukura amabuye y’agaciro cyangwa gutema amashyamba akuze ariko aba ba rwiyemezamirimo baba bari gushyira mu bikorwa ibyo banditse basaba, ugasnaga barengera bakangiza ibidukikije haba mu kwangiza amazi ndetse no  kurenga  imipaka bahawe yo gukoreramo n’ibindi.

Ikigo RNRA cyanenzwe ko kidahagarika aba ba rwiyemezamirimo bangiza ibidukikije kandi inshingano y’ingenzi y’iki kigo ari ukubibungabunga.

Ibi byagaragajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Gédéon Ruboneza wavuze ko amasosiyeti yahawe gucukura amabuye muri ako karere yangiza umugezi wa Sebeya, Akarere kagerageza kubahagarika abahagarariye aya masosiyete bakabereka icyemezo ngo bahawe na RNRA kibemerera gukora ibyo bakora.

Ubwo yasabwaga ibisobanuro kuri iyi ngingo, uwari uhagarariye ikigo RNRA yavuze ko nta burenganzira bo nk’Ikigo bafite bwo guhagarika  sosiyeti ahubwo ngo batanga raporo y’uko igikorwa kigenda.

Ku rundi ruhande ariko,  abayobozi baturutse muri RNRA bemeye ko aya makosa yabayeho kandi ko  barigukurikira iki gikorwa cyo gucukura amabuye y’agaciro muri Ngororero n’ingaruka byagize ku kwangirika kw’ibidukikije.

Kubera izi mpaka zose, Minisitiri  ufite mu nshingano ze kwita ku mutungo kamere Dr.Vincent Biruta yavuze ko uburyo bw’imikoranire hagati y’inzego zirebwa n’iki kibazo budasobanutse bityo ko bukwiye kuvugururwa bidatinze.

Yijeje aba bayobozi ko agiye gukurikurikirana iki kibazo  kugeza ubwo inzego zose bireba zizasenyera umugozi umwe mu gukemura ibibazo biterwa n’imikoranire mibi hagati yazo.

Ikindi kandi Minisitiri yasabye aba bayobozi kugira uburyo bunoze bwo guhana amakuru, bukumva ko bakorera urwego rumwe kugira ngo akazi kabo kagende neza.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi ushinzwe kwita ku budukikije mu Karere ka Gisagara, Doricyusa Gabiro Alain Michel, ngo imwe mu mbogamizi abayobozi bo mu turere  bahura nazo ngo ni uko nta ngengo y’imari yihariye yagenewe kwita ku bidukikije bagira.

Yasabye ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha uturere twazajya duhabwa ingengo y’imari igenewe kubungabunga imitungo kamere ko kwita ku bidukikije.

Ikindi kandi kibangamiye kubungabunga amashyamba bigatuma atemwa  ni umushinga wo gucana ukoresheje biogaz utuhutishwa bitewe n’uko nta baturage benshi batunze inka nyinshi zatanga amase ahagije ku buryo yakwifashishwa mu gukora biogas.

Hari kandi ubuso bungana na ha 40 bwagenewe guterwaho amashyamba ariko kugeza ubu hakaba hakorerwaho ibindi bikorwa.

Minisitiri Dr.Biruta yavuze ko amashyamba agenda aterwa buhoro buhora kandi ko nibura muri 2017 mu buso bw’u Rwanda 30 kw’ijana buzaba bigizwe n’amashyamba.

Théodomir Ntezirizaza

UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • uwabereka mu murenge wa Nyange /Ngororero uko rwiyemezamirimo yasenyaguye imisozi ngo aracukura cortan agasiga adasubiranije hose hararangaye cyane za MBobo

Comments are closed.

en_USEnglish