Digiqole ad

Greece: Ubuzima bubabaje bw’Umunyarwanda wagiye gushakira amaramuko i Burayi

*Avuga ko se ari Umunyarwanda naho nyina akaba akomoka muri Senegal

*Yari afite udufaranga duke, adutanga ajya i Burayi yafataga nka Paradizo

*Mu Bugiriki yagiye yahahuriye n’ibibazo bikomeye bamuca amaguru n’urutoki

*Yabayeho mu buzima bubi burenze ubwo yarimo muri Africa

*Akeneye insimburangingo zamufasha kugira ngo atangire ubuzima bushya bwo kwirwanaho

Joseph Mbeky, uyu Munyarwanda ufite nyina ukomoka muri Senegal yatabarijwe n’ikinyamakuru El Watan cyo muri Algeria.

Mu gihugu cy'Ubugiriki
Mu gihugu cy’Ubugiriki

Hashize imyaka 12 Mbeky aba mu mujyi wa Athens (Athènes) mu gihugu cy’Ubugiriki (Greece), “yisangije agahinda nta wundi umwumva” nk’uko yabitangarije el Watan. Ubuzima bw’uyu Munyarwanda, waciwe urutoki n’amaguru ye abiri kubera kanseri, iyo avuga ibye ugira ngo ni inkuru y’igitabo ariko ku rundi ruhande aba avuga ibyamubayeho ageze mu Bugiriki.

Uko avuga amateka ye, Joseph, akiri umwana, se ni Umunyarwanda nyina akomoka mu gihugu cya Senegal, umuryango we wamujyanye kuba muri Côte d’Ivoire. Icyo gihe ngo yari agiye kwiga amashuri abanza, aho yagomba kwitabwaho n’abo mu muryango w’iwabo babayo.

Uyu Joseph ufite imyaka 43, (ubu), se yari umuhinzi. Joseph arangije amashuri abanza byabaye ngombwa ko atangira gushakisha ubuzima, agacuruza ahanini imboga kugira ngo abone uko abaho.

Avuga ko mu bwana bwe yumvaga atazabaho mu buzima bugoye nk’ubwo yakuriyemo, uko acuruza akajya abika amafaranga akayashyira ku ruhande aragwira.

Yagize ati “Nazigamye ama Euro 1000 (asaga Frw 850 000) ntegereje kuzabona amahirwe yanjyana mu gihugu kimwe ku mugabane w’Uburayi.”

El Watan kivuga ko Joseph ubwo yari afite imyaka 30, mu 2002 agihe cye cyo kujya i Burayi cyageze.

Yagize ati “Mu mpera za 2002, inshuti zanjye zambwiye ko amahirwe yo kugenda yageze, bansabye gutanga amafaranga ahwanye n’ama Euro 600 kugira ngo mbone umwanya. Natekereje ko tugiye muri Espagne cyangwa mu gihugu cy’Ubutaliyani.”

Joseph n’abandi bari kumwe 17, abari babajyanye i Burayi babasize ku nkengero y’uruzi rwa Evros mu gihugu cy’Ubugiriki. Joseph n’abo bari kumwe byabaye ngombwa ko bagenda n’amaguru berekeza ahitwa Orestiada (muri km 1000 mu Mjyaruguru y’Uburasirazuba bw’umujyi wa Athens) aho bafashwe na Polisi y’icyo gihugu irabafunga.

Joseph iyo avuga ibye ntagira akanya gato ko kuruhuka, icyo gihe yari yarabyimbye amaguru, asaba ubufashwa bwo kuvurwa ariko bamwumvira ubusa. Icyo gihe aho yari afungiye yahamaze icyumweru, abamurindaga babifata nk’ibintu bisanzwe.

Yagize ati “Ububabare n’umuriro mwinshi byanteraga gutengurwa. Natekereje ko kwiyahura nkapfa byamfasha kuruhuka. Ku munsi wa munani, umunuko utabasha kwihanganirwa waratongoye ku mubiri wanjye.”

Abo bamukoreraga iyicarubozo, nyuma bafashe icyemezo bamwohereza ku bitaro. Icyo gihe ngo yari arinzwe n’abapolisi, bakajya bamusinyisha impapuro zitandukanye, ndetse hafi yo kumukura ku buriri bw’abarwayi ngo bamwohereze mu gihugu yaturutsemo.

Ku itariki ya 18 – 30 Ukuboza, abaganga bageragezaga kuvura ingaruka zatewe n’ubwo burwayi (amashyira, kubora kw’inyama z’umubiri (infection)). Nyuma, byaje kumuviramo kurwara tetanus, Joseph bamuca amaguru n’urutoki.

Yagize ati “Muganga yambwiye ko nta kindi cyakorwa uretse kunkuraho izo ngingo atari ibyo nkahitamo gupfa. Maze kubagwa natekereje ku mahirwe y’ubuzima bwanjye bwose yari amaze kuyoyokera kuri ubwo buriri. Inzozi zanjye zo kujya i Burayi zanyangirije ubuzima! Nahindutse ubusa!”

Joseph yatangiye kuva ubwo, gufashwa n’umugore witwa Vivi, akaba ari uw’umuganga wamubaze, ni we wamuhaye ku buntu insimburangingo za mbere.

Joseph yaje guhabwa ibyangombwa by’ubuhungiro muri Werurwe 2003, azakujya mu mujyi wa Athens aho yatangiye guhabwa udufaranga duke tumufasha kubaho kuva muri 2006. Utwo dufaranga tumufasha kubona uko arya no kwishyura aho acumbitse mu nzu yo hasi (cave) ariho yibera.

Joseph avuga ko mu mwaka wa 2011, amafaranga make yagenerwaga yagabanyijwe kugera kuri 60% nyumayo kumara igihe kinini atayahabwa.

Umugiraneza witwa Nicokhalis, ubu ngo ni we umufasha kujya mu nzego zose z’ubuyobozi asaba ko uburenganzira bwe yabusubizwa.

Ibyo yarabitangiye, Joseph akaba ahangayikishijwe cyane no kubona insimburangingo (amaguru mashya), kugira ngo yongere atangire ubuzima. Insimburangingo akoresha kuri ubu, yazihawe na Mme Vivi mu 2007, zikaba zararangije igihe zagenewe muri 2012.

Joseph ngo agira aho ajya bimugoye cyane, yibera iwe nk’imfungwa agatembera rimwe mu cyumweru.

Insimburangingo yandikiwe zigurwa amafaranga y’ama Euro 11 300 (Frw 9 605 000) ikinyamakuru El Watan kivuga ko gifite inyemezabuguzi yazo. Gusa, mu gihugu cy’Ubugiriki ngo nta muryango ufasha imbabare ushobora kwishyura fagitiri ingana gutyo.

Joseph agira ati “Ndahamagarira buri wese ufite umutima kumfasha kugura izo nsimburangingo. Zirakomeye. Ndamutse nzibonye, uretse kumfasha kugenda neza, zamfasha kwikorera nkabasha kubaho mu buzima bumpesha icyubahiro.”

Joseph avuga ko mu gihe ategereje ugushaka kw’abagiraneza, ategereje ko ikirego yatanze mu nzego z’ubutabera arega Leta y’Ubugiriki cyagira ibyo gifata!

El Watan

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Muvandimwe wita igihe mu manza.
    Inzira zo gukemura ikibazo ufite ni 2 ;

    – itahire Kigali.
    – uvuze ko ufite document de sejour ya Grece…, harakennye cyane kuzamuka ugere Belgique, France, Allemagne, Luxembourg, Hollande,…. Hose rurakinga 2 ibyiza rero iba ugikunze gutura imahanga nibuze komereza Canada, Austrarie birashoboka nkurikije papier uvuze utunze.
    Cg se uge Bxl uzabona carte SIS wivuze harishyura wagezeyo uzasobanuze abanyarwanda bariyo byashoboka

    Gusa nuko ari wowe ubaye ibtwari ukavuga ibya kubayeho uri ibyrayi ariko ni bya bose bari ivurayi barateseka bikabije.

    • Batashye se? Njya mbona abantu biruka ngo bagiye i Burayi ukagirango nta nzara ihaba. Jye na Kigali yarananiye umujyi si ikintu nzigumira Nyagatare

  • Mujye mutaha nta mpamvu yo kwicira isazi mu maso imbere ya ba Rutuku bariya. N’uwasonza yasonzera iwabo. Jye ndi Umunyarwanda, Nkunda u Rwanda n’Abanyarwanda. By’umwihariko nkunda Paul KAGAME

  • Ibi ntaho bitaniye n’ibyo abagurishwa hanze bahura nabyo. Muramenye ntimukihutire kujya mu mahanga nta mpamvu izwi kandi igaragara ibajyanye.

  • Umwana uzibesha agata Urwanda go agiye iburaya izibonera cya mutemakuni, nta kiruta URWANDA, kuri ubu ni gitangaza ,uzibeshe, uzabaze abanyamulenge bariguta izabo ngo bagiye muri Amerika kandi ntacyo bahunze, hari abari batuye ho neza mu Rwanda ariko kuri ubu barira ayo kwarika. bavandimwe, aha niho mbasaba gushimira HE Paul Kagame, mu kamenya uruhare afite mu kuduhesha agaciro, kugira igihugu ni bwo bukire bwa mbere bubaho, muze mushima imana yabahaye umuyobozo mwiza.Monitoring ya bazungu ya buri munsi, guhozwa kuri precher. mwirinde mugume mu Rwababyaye , muzabaze Louise Mushikiwabo mubaze Dr Binangwaho bazaba bwira ibya barutuku.

    • Babwire kabisa nta heza nk iwanyu pe.

  • Uyu Yozefu kuki mumuhatira gutaha mu Rwanda atavukiyemo? Ni umu “Senerwandais”, azahitemo aho ajya. We da kwa ba sekuru muli Senegal ni abaherwe, uretse ko Se yamwangaranye ahunga. Ashobora kuba akinafite abavandimwe iyo za Tingi Tingi. Aliko situation ye irababaje nyine.

Comments are closed.

en_USEnglish