Digiqole ad

Urban Boys yasezeye mu irushanwa rya PGGSS 5

Itsinda rya Urban Boys rigizwe n’abahanzi Niyibikora Safi, Muhamed Nizzo ndetse James Manzi uzwi nka Humble, basezeye mu bahanzi 15 bagomba gutoranywamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu ku mpamvu z’ibihembo bitangwa.

Urban Boys yasanze nk'itsinda babona macye muri PGGSS babivamo
Urban Boys yasanze nk’itsinda babona macye muri PGGSS babivamo

Imwe mu mpamvu zatumye iri tsinda rifata ingamba zo gusezera muri iri rushanwa ryari rigiye kwitabira ku nshuro ya kabiri, ngo n’ingano y’ibihembo bihabwa umuhanzi umwe mu gihe bo bagabana icyo gihembo ari batatu.

Mu rwandiko iri tsinda ryandikiye ubuyobozi bwa Bralirwa, basobanuye ko basanze amafaranga bahabwa mu kwezi ari make cyane ugereranyije n’ahabwa abandi bahanzi.

Buri muhanzi uri mu 10 baba batoranyijwe kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ahabwa 1.000.000 frw buri kwezi.

Ibi bo bavuga ko ari imbogamizi ku matsinda yitabira irushanwa kuko ngo ayo mafaranga ababana macye ugereranyije na bagenzi babo bakora ku giti cyabo.

Nyuma yo gusezera kw’itsinda rya Urban Boys, uwo mwanya bari bafite urahita uhabwa umuhanzi wakurikiraga numero 15 mu majwi nkuko bitangazwa na Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors (EAP).

Ati “BRALIRWA ifatanyije na East African Promotors gahunda dufite ni uguteza imbere abahanzi nyarwanda na muzika muri rusange.

Iri rushanwa ryateguriwe abahanzi baba barakoze cyane mu mwaka uba urangiye ndetse no mu ntangiriro z’undi mwaka uba utangiye.

Ingengo y’imari uko ingana yateguriwe umuhanzi ushobora kuba yakwitabira iryo rushanwa utitaye ku mubare w’abaririmbyi bagize itsinda”.

Amakuru agera ku Umuseke, aravuga ko Urban Boys yashakaga ko bayiha miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ku buryo buri umwe muri bo abona miliyoni imwe imwe.

Ibaruwa isezera
Ibaruwa isezera

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • bahungu nkunda muri abantu b’abagabo cyane.muba mwakoze nibagashake kuba gusarurira aho batabibye muzirire ducye muryame kare ndabemera

  • Nimwigendere rwose,PGGSS ibamo akajagari kenshi kandi mwe muri abantu babbagabo twemera.

Comments are closed.

en_USEnglish