Digiqole ad

Itangazamakuru ryaba umusingi wo guteza imbere umurage ndangamuco w’u Rwanda

Mu kiganiro Steven Mutangana yahaye abanyamakuru hamwe n’abahagarariye inzego zirebana n’itangazamakuru ubwo yamurikaga igitabo yanditse ku kamaro k’itangazamakuru  mu gusigasira umurage ndangamuco yise ‘La Communication pour la Valorisation du Patrimoine Culturel du Rwanda’ yavuze ko itangazamakuru ryaba umuyoboro mwiza wo kurinda umurage ndangamuco w’u Rwanda kandi bikazagira ingaruka nziza mu bukungu.

Mutangana  imbere y'abanyamakuru bagenzi be asobanura igitabo cye
Mutangana imbere y’abanyamakuru bagenzi be asobanura igitabo cye

Uyu munyamakuru umaze igihe muri uyu mwuga avuga ko u Rwanda rufite ibikenewe byose ngo rukusanye ibimenyetso byose byaranze umuco w’Abanyarwanda kandi rukabirinda neza.

Atangira ikiganiro cye, Mutangana Steven yavuze ko u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu, rwari runini rufite ubuso bunini ariko rwaragabanyutse nyuma y’uko barugabanyije mu nama yabereye I Berlin mu Budage muri 1894-1895.

Yasabye inzego bireba ko zaha umwanya ibitangazamakuru uburyo bwo gushakashaka no gukusanya ibijyanye n’umurage ndangamuco w’u Rwanda aho kwita gusa ku muraga kamere ukubiyemo za Pariki(Nyungwe, Akagera n’Ibirunga)

Kuri we asanga umurage ndangamuco ucunzwe neza kandi ukabikwa byajya byerekwa ba Mukerarugendo bakamenye amateka yacu kandi bakishyura bityo n’ubukungu bikahazamukira.

Akoresheje amajwi ya Radio yerekanye ko Abashinwa bakoresheje radio babika ibintu byaranze intambara yo kwibohoza kw’Abashinwa, aheraho avuga ko niba Abashinwa barabishoboye n’Abanyarwanda nabo babikora kandi bigatanga umusaruro.

Mutangana yavuze ko n’ururimi rw’Ikinyarwanda ari kimwe mu bintu biranga umurage ndangamurage w’Abanyarwanda.

Ku rundi ruhande, uyu mwanditsi asanga abanyamakuru bagomba kurushaho kuvuga ku   murage ndangamuco, bakaba imbarutso y’iterambere mu bumenyi bw’amateka y’u Rwanda ndetse no mu guteza imbere ubukungu binyuze mu bukerarugendo.

Uwari uhagarariye UNESCO muri iki gikorwa yashimiye uyu mwanditsi kubera ko yarebye kure akandika ku ngingo ubundi abandi badakunda guha agaciro cyane.

Yavuze kokumenyekanisha umurage ndangamuco bishobora kunyuzwa ahantu henshi kandi bikagira ingaruka nziza.

Francois Nyangezi wari uhagarariye Minisiteri nawe yashimye kuba Mutangana yarafashe igihe cye akagikoresha yandika  kiriya gitabo  cyivuga umurage ndangamuco waba ufatika(material) cyane udafatika(immaterial)

Umurage ndangamuco udafatika ukubiyemo ibitekerezo, ubwiru, ubucurabwenge, imigani, ibisakuzo, n’ibindi.

Umurage ndangamuco ufatika ugaragaramo ibintu bigaragarira harimo amazu ndangamurage, inzu zagiye zisigara nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi ndetse n’intambara yo kwibohoza.

Abanyamakuru bitabiriye iki gikorwa bashimiye Mutangana ko yagize uyu mushinga ariko banamusaba ko byaba byiza hashinzwe ihururo ry’abanyamakuru baharanira kurinda umurage ndangamuco.

Mutangana ati: Umurage ndangamuco nawo ugomba gusigasirwa kandi wateza imbere ubukungu bw'igihugu
Mutangana ati: Umurage ndangamuco nawo ugomba gusigasirwa kandi wateza imbere ubukungu bw’igihugu
Peacemaker Mbungiramihigi wari uhagarariye MHC
Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye MHC
Abanyamakuru bateze amatwi Mutangana
Abanyamakuru bateze amatwi Mutangana
Uyu ni mubyara wa Steven wari waje kumutera inkunga
Uyu ni mubyara wa Steven wari waje kumutera inkunga

Photos: Faustin Nkurunziza

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • congratulations Steven. Bagenzi bawe bakora mu itangazamakuru bakurebereho

Comments are closed.

en_USEnglish