Peru: Umujyi mwiza wubatswe hagati mu musenyi
Ahantu hubatse uyu mujyi ni ahantu haba umusenyi mwinshi kandi hashyuha kurusha ahandi ku Isi. Ni mu gace kitwa Huacachina gihugu cya Peru muri Amerika y’epfo. Uyu mujyi utuwe n’abantu 96 gusa ariko urimo buri kintu cyose wakwifuza mu mujyi mwiza aho ariho hose ku Isi.
Kugira ngo ubuzima bushoboke muri uyu musenyi byashobotse kubera ko haje kurekamo amazi menshi agakora ikiziba kinini bita oasis.
Iyi Oasis yaje kugira amazi meza menshi bityo abantu babona uko bayavoma bakayanywa, bakayatekesha ayandi bakayubakisha.
Uyu mujyi uri mu Butayu bwa Atacama muri Peru bufatwa nka bumwe mu bushyuha kurusha ubundi ku Isi.
Kubera uyu mujyi w’imbonekarimwe, ba Mukerarugendo bahora basimburanwa kuhasura baje kureba uwo mucanga n’uwo mujyi w’akataraboneka.
Tubibutse ko abaturage ba Peru bakomoka ku bitwaga Inca bahoze ari ibihangange muri kariya gace k’Amerika y’epfo.
Mailonline
UM– USEKE.RW
3 Comments
Mbegaaa ubu se koko abantu bose bawutuye ntubajy abicara bagasangir akumeza amwe koko!!!
Buriya se barya iki? Kombona nta bihingwa nta n’umuhanda.
heh uyu nta mujyi urimo , ni akajyi , sinakifuza guturamo kuko nabura ubwinyagamburiro kabisa, ni ugutera intambwe imwe ukaba wageze ahandi, na bus yakoramo kuko amaguru akugeza aho ushaka mu masegonda,lol wapi kapisa, ntabwiza kereka uri mucanga n ikirere cy ubururu
Comments are closed.