Digiqole ad

Jay Polly na Touch Records Studio barapfa 50% bya PGGSS4

Mu minsi ishize havugwa ubwumvikane buke  hagati y’umuraperi Jay Polly na Touch Records Studio ariko nta ruhande na rumwe rwari rwarashyize ku mugaragaro icyateraga uyu myuka mubi hagati yazo.

Uyu muraperi ngo niba adahaye Touch Records 50 ku ijana y'ibyo Blarirwa yamuhembye , baraza gusesa amasezerano
Uyu muraperi ngo niba adahaye Touch Records 50 ku ijana y’ibyo Blarirwa yamuhembye , baraza gusesa amasezerano

Ariko Manager wa Touch Records Alain  Rudahanwa yabwiye UM– USEKE ko icyo bapfa n’uyu muraperi ari uko atakurikije amasezerano bagiranye y’uko mu bihembo BLARIRWA yahaye Jay Polly amaze gutwara PGGSS IV uyu muraperi yagombaga guha Touch 50 ku ijana ni ukuvuga kimwe cya kabiri.

Mu masezerano y’imyaka ibiri irenga Jay Polly yari afitanye na Touch Records ngo yaravugaga ko bagomba kujya bafata 50% y’ibikorwa akorerwa n’iyo nzu itunganya muzika.

Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi ukunzwe mu Rwanda kurusha abandi gitangwa na Bralirwa ibinyujije mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4 Jay Polly ngo nta mafaranga na make yigeze abaha.

Muri miliyoni 24 Jay Polly yegukanye, yagombaga guhita atanga hafi miliyoni 12 akaziha Touch Records Studio kubera ibikorwa bamukorera ariko ngo  nta mafaranga arabaha  ngo iyi niryo pfundo ry’ikibazo hagati ya Jay Polly na Touch Records.

Mu kiganiro Alain Mudahanwa yahaye Isango Star dufitiye Kopi, umuyobozi wa Touch Records yatangaje ko mu gihe Jay Polly yaba atishyuye ariya mafaranga bemeranyijwe mu masezerano , imikoranire hagati y’abo izahagaraga nta kabuza.

Yagize ati: “Jay Polly ni umuhanzi kimwe n’abandi. Niba atubahirije amasezerano twagiranye akubiyemo kugabana inyungu ku bikorwa byinjiza muri muzika azasezererwa muri Touch Records.”

Ku ruhande rwa Bralirwa yemeza ko yishyuye Jay Polly miliyoni 6 mu ntoki (Cash) ndetse n’igikorwa cyo kumwishyura amafaranga bagomba kumuha ya buri kwezi cyatangiye mu Ukwakira 2014.

UM– USEKE wahamaye Jay Polly ngo tumubaze icyo avuga ku byo ashinjwa n’ubuyobozi bwa Touch Records ariko telefoni ye ntiyari iriho.

Umwe mu nshuti ze za hafi utashatse ko dutangaza amazina ye, yatubwiye ko Jay Polly n’ubundi asa n’uwasezeye  muri Touch Records  ariko ngo kuko ubuyobozi bukuru bw’iyi nzu itunganya muzika bukorera mu Bwongereza bwamusabye kuba aretse kuva muri Touch Records kuko ngo bukimukeneye.

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

en_USEnglish