Raymond Dominech arifuza gutoza Amavubi
Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru mu Rwanda ryatangaje amazina y’abatoza 36 bifuza gutoza Amavubi, muri bo haragaragaramo Raymond Domenech watoje ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu 2004 akagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi agatsindwa n’u Butaliyani.
FERWAFA yagize iti: “Umutoza mushya azaza afite ishingano zo gutegura ikipe y’igihugu Amavubi kandi akazanayifasha kwitwara neza mu gikombe cya CHAN kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2016”.
Biteganyijwe ko abashinzwe tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) baza gusuzuma imyirondoro y’aba batoza bayishyikirize Komite Nyobozi, itangaze umutoza ugomba gusimbura Stephen Constantine werekeje mu Buhinde.
Didier Gomes da Rosa umwe mu batoza bakunzwe n’abafana ba Rayon Sports nyuma akaza kwerekeza muri Coton Sport Garoua muri Cameroun, ari ku rutonde rw’abifuza gutoza Amavubi.
Mu bandi batoza barimo bazwi cyane harimo: Patrice Neveu Umufaransa wamaze igihe kinini atoza ikipe ya Congo Kinshasa, Obradović Tomislav wigeze kunyura mu Rwanda nk’umutoza, n’Umwongereza Stewart Hall watoje amakipe ya Azam muri Tanzania, Sofapaka yo muri Kenya wanabaye umuyobozi wa Academy y’umupira w’amaguru w’ikipe ya Birmingham City iwabo.
Urutonde rw’abatoza bifuza gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda :
- Patrice Neveu (France)
2. Hispano-Suisse Raoul Savoy
3. Didier Gomes da Rosa (France)
4. Gjorgji Jovanovski (Macedonia)
5. Carlos Luis Ischia (Argentina)
6. Ivan Minnaert (Belgium)
7. Mehmet Tayfun Türkmen (Turkey)
8. Paulo Duarte (Portugal)
9. Peter Butler (England)
10. Roberto A. Rodrigo (Argentina & Spain)
11. Roy Maicol Barreto (Portugal)
12. Stefano Cusin (Italy)
13. Stewart Hall (United Kingdom)
14. Obradović Tomislav (Croatia)
15. Victor Manuel Trinidad Salvado (Portugal)
16. Erol Akbay (Netherlands)
17. Craig Harrington (United Kingdom)
18. Drago Mamic (Croatia)
19. Engin Fırat (Germany & Turkey)
20. Marc Brys (Belgium)
21. René Feller (Netherlands)
22. De Jongh Pieter (Netherlands)
23. Janackovic Darko-Daniel (Serbia)
24. Eurico Monteiro Gomes (Portugal)
25. Raoul Savoy (Swiss)
26. Daryl Willard (United Kingdom)
27. David Robertson (Scotland)
28. Fabio Lopez (Italy)
29. Joaquín Poveda Robles (Spain)
30. José Manuel Ferreira de Morais (Portugal)
31. Hans Michael Weiss (Germany)
32. Nebojsa Milicic Lekic (Spain)
33. Raymond Domenech (France)
34. Rodolfo Zapata (Argentina)
35. Dylan Kerr (Scotland)
36. Zdravko Logarušić (Croatia)
Faustin NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW
9 Comments
turamwishimiye natere ikirenge mu cya Constantine uretse ko Raymond amurusha n’ AMATEKA
WELCOME RAYMOND DOMINECH
Ariko se buriya igikenewe ni umutoza uhembwa akayabo ko mbona ari abazungu gusa! cyangwa hakenewe ko natwe ubwacu nk’abanyarwanda tubanza kwimakaza football mu mitwe no mu mitima yacu!! njye mbona twakabanje kuzamura umupira wacu tuwuhereye mu bana bavuka hanyuma bagakura bawukunda banawukina by’umwuga tukabona kuzana abatoza b’abazungu! mujya mubona bimwe mu bihugu by’africa cyane cyane abarabu badakoresha abatoza b’iwabo kuko nubusanzwe baba bafite umupira mu mitwe yabo! guhora tubazana batsindwa tubirukana nta nyungu. Tubanze nibura dukore ibitureba. Twongere ibibuga, habeho za academy nyinshi kandi na ministere zibishinzwe zibe serious kimwe na FERWAFA si non tuzakomeza guta cash kubusa. Reba nka Kabeza nta kibuga tugira abakunda kuwuconga tujya Busanza muri air force gukinirayo. ubwose ko twe tuba dufite ticket abana batagira cash bazikina gute!!
RAYMOND DOMINECH IS THE BEST WHO CAN BE SELECTED
@ INTWARI urasobanutseeeee ibyo uvuga nibyo bikenewe.
RAYMOND niwe peee ariko se azemera ???
Gutoza abakinnyi bakuze muri condition z’ubuzima mbi nta musaruro !!!!
Ababishinzwe ni batunganye umupira uhereye hasi mu bana batoya.
Kubwajye Ferwafa nihabwe task force ivuye kuri HE Paul nonese kwibyo atitayeho bidakunda reka tubimuhe byose niwe ushoboye !!!!
Nawe ntacyo azamara ndibuka abakinnyi benshi babarizwaga mumashuri no mubiturage za komini zagiraga amarushanwa pe sha umuntu akahavana umucyinnyi ukomeye ndibuka cyera kiyovu izana Muvara rayon sport uwitwa munyurangabo longin Muvara yatsindaga igitego longin nawe akagitsina kumpande zombi barihutaga cyane umupira urangiye nibwo abanyamakuru birukaga bamubaza Aho aturuka uwamubajije amubaza mugiswahiri umuhungu yari yiviriye tabwe ho muruhango ati ibyo umbaza nibicyi Bari baziko ari umukongani yarwara yacu twirwariye yo kuzana abanyamahanga basubizeho amarushanwa meshi yibigo amakomine hose mugihugu murebe kandi babihe abantu bazi ibyumupira bayobore Ntabwo waza kuvura utarabyize naho umupira wacu nihashaka haze ba Dominic bo mwijuru nta fondation wapi urugero rwahafi migi arongoye samedi agiye gucyina indi samedi habura umuntu icyi na mumwanyawe Ngaho mubwire Aho Tujya Kweri bashyireho za academic nyishi ayo mafranga bagiye guha uwo Mugabo yaburi kwezi mumwaka hakubakwa ibibuga bingahe Kweri muve mumicyino
Ni umuhanga kandi naramuka atoje amavubi twabona bishobotse igike cyisi. byose birashoboka. KALIBU
Naze yarakenewe n’ uko azadusaba byinshi birenze, ubushobozi bw’ igihugu, KARIBU.
naze kabisa arakenewe.
Comments are closed.