Christopher afitanye amasezerano mvugo na Kina Music
Nyuma y’aho amasezerano angana n’imyaka itanu Muneza Christopher yari afitanye na Kina Music arangiriye, kongera amasezerano mashya biri mu mvugo nta masezerano yanditse afitanye n’iyo nzu isanzwe itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda.
Mu minsi ishize nibwo havuzwe byinshi hagati ya Christopher na Kina Music ku bijyanye no gushaka gutandukana bitewe n’ijanisha rito (Pourcentage) afata ku bikorwa akorera muri iyo nzu.
Ku ruhande rwa Clement Ishimwe na Christopher baje gutangaza ko nta kibazo na kimwe kibari hagati, ubu noneho amasezerano bafitanye ntabwo yanditse ni ikizere bakoreraho.
Christopher yabwiye Umuseke ko nubwo ataragirana amasezerano yanditse na Kina Music, nta kibazo na kimwe cyatuma gusinya ayo masezerano byihutirwa kuko hagati yabo bafitanye ikizere.
Yagize ati “Kugeza ubu nta masezerano mfitanye na Kina Music yanditse. Ariko nta n’impamvu yo kwihutira kuyasinya kuko umubano dufitanye niwo wa mbere kuruta ayo masezerano.
Mu myaka itanu nkorana na Kina Music nta kibazo nigeze ngirana nayo. Numva ko n’ubundi rero nta kintu kizambuza gusinya andi masezerano mashya mu gihe tuzaba tuzaba tumaze kumvikana ku bikenewe byose”.
Christopher akomeza avuga ko amasezerano ateganya kuba yakongera agomba kuba ari hejuru y’imyaka ibiri. Nyuma yo gukora igitaramo yise “Agatima Concert”, Christopher yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Urubavu’.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW