Digiqole ad

DRC: Ingabo za leta zagabye igitero kuri FDLR zihereye Uvira

Amakuru ya Radio Okapi aravuga ko urusaku rw’imbunda zirimereye rwumvikanye kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare 2015 mu gitondo cya kare mu duce twa Ruvuye na Mulindi mu bisiza by’ahitwa Lemera muri Uvira (Sud-Kivu).

Ingabo za Congo Kinshasa FARDC (Net foto)
Ingabo za Congo Kinshasa FARDC (Net foto)

Amakuru avuga muri batayo ya 33 ikorera muri ako gace, aremeza ko uwro rusaku rw’imbunda ari intangiriro y’ibitero ku mutwe wa FDLR mu buryo bweruye.

Ayo makuru kandi yo muri izo ngabo za Congo Kinshasa aravuga ko zamaze kwigarurira inkambi ya Revo yari icumbikiye abarwanyi ba FDLR. Iyo nkambi ngo iri muri km 30 z’aho Lemera.

Ingabo za Congo ziratangaza ko inyeshyamba zakwiye imishwaro zihunga imirwano. Umuyobozi w’ibyo bitero byiswe ‘Sukola 2’ bigamije gusenya burundu umutwe wa FDLR, muri Kivu y’amajyepfo, Gen Espérant Masudi, na we ngo ari Lemera ahabereye ibyo bitero.

Ingabo za Congo ngo zagaragaye nimugoroba ku wa mbere ziri kwisuganya hafi y’ibisiza bya Lemera ahakekwaga gucumbikira inyeshyamba za FDLR zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2015, nibwo ingabo za Congo Kinshasa zatangaje ko zitangiye urugamba rwo kwambura no gufata inyeshyamba za FDLR hakoreshejwe ingufu za gisirikare.

Gusa ariko nubwo ingabo za Congo zaba zatangije urwo rugamba, zirarwana zonyine kuko Perezida Kabila aherutse kuvuga ko nta bufasha bw’ingabo za Monusco akeneye.

Gusa mu ruzinduko ba minisitiri b’igihugu cy’Ububiligi, Alexandre De Croo, Minisitiri wungirije ushinzwe ubufatanye n’iterambere ndetse na Didier Reynders, w’Ububanyi n’amahanga basabye Congo Kinshasa kwisubiraho igakorana na Monusco mu kurandura inyeshyamba za FDLR mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ubundi se imyaka 21 yose bigiraga ibiki? Kuki batari barabikoze kare kose? Ni wamugani ngo ntuzangaye gutinda uzangaye guhera. Ntacyo n’ubu babitekereje cga babitegekewe n’abazungu, ngaho nibagerageze turore
    (Let’s wait and see what will happen).

  • Nta wikora mu nda ari kirigita !!!!

    Hapfuye FDLR zingahe ??
    Hakomeretse FDLR zingahe ??
    Hafashwe mpiri FDLR zingahe ??

    Muborore umunsi babuburukanye muzaroro uburyo bicana bibasigire isomo.

    • Uri intwari kabisa uvuga ukuri. nibikirigite baseke gusa bamenyeko amaherezo y’inzira ari munzu.Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro

  • None se ubwo ingabo za L’ONU ziracyakorayo iki? kuki zidataha ko akazi kari kazijyanye kazinaniye? Ikibazo ni ukumenya niba koko FARDC izifasha FDLR. Reka tubitege amaso.

  • wapi barabeshya ubanza barasa ibihuru n’imisozi,,wa mugani uhishira umurozi akakumara ku rubyaro,,haaaa…aba congoman bazareba icyo FDRL ari cyo??haaa

  • Reka sha reka. Abasirikare ba Kongo birashe se?

  • byiza cyane kandi bakomereze aho ntibibe iby’akanya gato gato , maze kumva ko n’umwe mu basirikare bakuru ba fdlr amaze kuraswa, ni byiza cyane

  • ariko ntimugasetse abantu,ababagabo barwanye hehe koko badafite ubacungango batigira gusahura cg ngo bumve isasu bahite bayabangira ingata ntibyashoboka ni ikinamico

  • Harimo agatego. uti gute?
    Kwigizayo ingabo z’amahanga ( MONUSCO) ni ukugira ngo ibyo FARDC zigiye gukorana na FDLR hatazagira ubibona akabitangaza. Ibyo rero bagiye gukora ni ibiki? Buriya bagiye kubashyira ibirwanisho kuko bamaze kwigizayo MONUSCO. Ntagatego wumvamo?

  • nonese adris, ni gouven ya congo iha FDLR lbikoresho cg monusco? nanone niba l’ONU lhembwa sikubera intambara zihora muti congo.
    ubwo urunva ONU itanga ubufasha bwokurangiza intambara cg bwokubongera ibikoresho kugira ngo ikomeze ikore?

  • Ariko abantu mwarasaze, amakuru mutangaza y’ibihuha mumwayakuyehe?
    FDRL yananiye u Rwanda, Congo niyo izayishobora! Ahubwo mureke abazungu bakomeze baturagire! Ahaaaaa Politique weee!!!

  • MWESE NDABASHINITSE!!!!!!!!!

    NTA MUKONGOMANI UJYA ATSINDA URUGAMBA. UWABATEGA INZOVU BAHUGIRA KUNYAMA BAKIBAGIRWA ICYO BARIMO. ICYO NZICYO FDLR NTACYO IBAYE.

Comments are closed.

en_USEnglish