Itorero Inganzo Ngari riri Singapour ryitegura gutaramira Abanyarwanda
Mu mpera z’iki Cyumweru ababyinnyi n’ababaririmbyi bo mu itorero Inganzo ngari ryerekeje mu gihugu cya Singapour rigizwe n’abantu 32 aho bazataramira Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu ndetse n’ibindi bihugu byo muri Aziya mu iserukiramuco.
Mu kiganiro n’UM– USEKE, Umuyobozi w’iri torero Karemera yavuze ko bagiye guhagararira u Rwanda muri iri serukiramuco ndetse ngo bizeye ko bazitwara neza mu kugaragaza igihugu cyabo mu mahanga, berekana umwihariko umuco nyarwanda ufite.
Ati: “Nibyo koko uko ari 32 bagiye bazamarayo iminsi 10 babone kugaruka. Bagiye guhagararira u Rwanda muri iri serukiramuco kandi bizeye ko bazitwara neza mu kugaragaza neza igihugu cyabo mu mahanga, kwerekana umwihariko umuco nyarwanda ufite.”
Igitaramo cya mbere kizaba kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 27, Gashyantare, 2015.
Iras Jalas
UM– USEKE.RW