Impamvu 3 Senderi avuga ko ariwe uyoboye Afrobeat mu Rwanda
Nzaramba Eric Senderi waje gusaba guhabwa izina rya International Hit ngo bitewe nuko hari indirimbo ye yigeze guca televion mpuzamahanga ya CNN, yatangaje impamvu 3 zagatumye abahanzi bakora injyana ya Afrobeat bamwubaha nk’umuhanzi ubahagarariye muri iyo njyana.
Imwe mu mpamvu International Hit avuga ituma ariwe muhanzi uyoboye Afrobeat mu Rwanda, ni ukubera ko ariwe ufite igihembo cya Salax Award gihabwa umuhanzi witwaye neza mu njyana ya Afrobeat mu 2013.
Avuga ko nta muhanzi ukora iyo njyana wari witabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rihuza abahanzi 10 bakomeye mu Rwanda inshuro zigera kuri ebyiri zikurikiranya.
Ikindi Senderi avuga, ngo nta muhanzi ukora injyana ya Afrobeat wari wagera ku rwego rwo kwitabira ibitaramo byateguwe n’abandi bahanzi. Cyangwa se ngo abe yakwitegurira igitaramo nta bufasha yabanje gusaba hirya no hino.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Senderi yatangaje ko uko byagenda kose nta muhanzi n’umwe mu Rwanda abona ushobora kuza ngo amukure kuri uwo mwanya keretse aramutse yarasezeye muzika.
Yagize ati “Kenshi mbona hari bahanzi bakora injyana ya Afrobeat bajya hariya bakitaka ngo bashyize hanze indirimbo. Ese gushyira hanze indirimbo rimwe mu mwaka wumva ko hari igihembo yaguha?
Ntekereza ko abahanzi bakora injyana ya Afrobeat bakaretse kujya bashyamirana najye ku mwanya w’uhagarariye abandi ahubwo bakaza nkabereka uko bagakoze ibikorwa byabo”.
Senderi International Hit ari mu bahanzi 15 biteganyijwe ko ku itariki ya 7 Werurwe 2015 bagomba kuvamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
8 Comments
Hit ni Hit, uzi ko uko bamurwanya ariko batuma arushaho gukundwa.
Uko mbibona ndore impamvu 3 “Senderi avuga ko ariwe uyoboye Afrobeat mu Rwanda”
1.Akundwa na Generation zose kandi mu Gihugu hose (kubera kwifatanya na Leta muri gahunda zitandukanye baba bateguye).
2. Senderi Nta Muhanzi Numwe MU Rwanda umurusha Udushya mu bikorwa bye!!! Cyane cyane mu bitaramo……abenshi babifata ukundi Ariko we,azi icyo ashaka!
3. Aririmba ndirimbo ziri mu byiciro byose by’ubuzima bigatuma arushaho gukundwa nabose…(Indirimbo zivuga ku RUKUNDO,AMAKIPE,GAHUNDA ZA LETA,GUKUNDA IGIHUGU nizindi nyinshi…..)
Nuwa mbere,akanikurikira,Abasigaye bakabona kuvugwa…………………….
Nibyo rwose
HIT HIT HIT
URABARYA INAMABA
KOMEREZA AHOOOOOOOOOOOOOOOOOO
AZAM BAGUHAYE INKUNGA SE?
Urubanza na AZAM rwarangiye gute Eric ???
Igihugu kirimo impumyi ufite rimwe niwe uyobora abandi.
NIBYIZA CYANE
YEWE URUMUNYARWENYA GUSA
GUSA NGO USIGAYE UNANYWA NURUMOGI
£NIKO HANZE AHA BAGENDA BAKUVUGA
Comments are closed.