Digiqole ad

Mc Tino arasaba abahanzi kwikubita agashyi bakubahiriza igihe

Umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba (Mc) Kasirye Martin uzwi nka Mc Tino, ngo asanga abahanzi nyarwanda bagakwiye gukosora ikintu cyo kutubahiriza amasaha mu gihe hari igitaramo runaka cyangwa se ikirori icyo aricyo cyose batumiwemo.

Mc Tino arasaba abahanzi kujya bubahiriza igihe
Mc Tino arasaba abahanzi kujya bubahiriza igihe

Mu myaka isaga 13 akora akazi ko kuyobora ibirori nka MC, Tino avuga ko amaze kubona ikintu abahanzi hafi ya bose bahuriraho cyo kutubahiriza igihe. Akaba asanga bishobora kuzageza igihe n’abafana babo bakabavaho.

Mc Tino usanzwe nawe abarizwa mu itsinda rya TBB kimwe na bagenzi be aribo Ben na Benjamin, ngo kimwe mu bintu yubahiriza ni gahunda yaba afitanye n’umuntu.

Mu kiganiro na Umuseke, Mc Tino yasanze mu gihe abahanzi nyarwanda baba bubahirije igihe baba bateganyije cy’ibitaramo, bizagera aho muzika abe ariyo iyobora imyidagaduro muri rusange.

Yagize ati “Ntabwo ndi umushoferi w’abahanzi ngo nzi neza impamvu badakunze kubahiriza igihe wenda niba ari imodoka nyinshi bahurira nazo mu mihanda.

Ariko nanone ntabwo byari bikwiye ko utanga igihe ugomba gutangiriraho igitaramo ngo wiyongerereho izawe ushaka kubera ko abantu ari wowe baje kureba.

Mu gihe nk’abahanzi twafata ingamba zo kujya dutangirira ibitaramo isaha twateganyije, bizatuma n’abafana bacu baba benshi aho kugirango baze batangire kwinubira ko umuntu yatinze gutangira kubataramira kandi aritwe tuba twaratangaje isaha igitaramo kigomba kuberaho”.

Mu minsi ishize Mc Tino yagaragaje cyane ko atishimiye kuba itsinda rye ritaragaragaye mu bahanzi 25 batoranyijwemo 15 bagomba kuvamo 10 bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5, avuga ko ari isaha itari yagera ngo baryitabire.

Ati “Byarambabaje cyane pee!!kuko twumvaga twarakoze ibikorwa byinshi kandi bigaragarira buri muntu, ariko naje gufata umwanya mbyikuramo ahubwo niyubakamo ikizere ko ngomba gukora birushije ku byo nari narakoze”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Avuze Ukuri pe

Comments are closed.

en_USEnglish