Turikiya: Abadepite barwanye bapfa itegeko rirebana n’imyigaragambyo
Abadepite bo Nteko ishinga amategeko ya Turikiya batavuga rumwe na Leta, barwanye na bagenzi babo bo mu ishyaka rya President Erdogan Recip kubera kutumvika ku mushinga w’itegeko riha ububasha bwinshi abapolisi bwo kuburizamo no guhosha imyigaragambyo. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nabwo bari bakozanyijeho ariko bidakomeye nka none.
Umwe mu badepite batavuga rumwe na Leta bamuhanuye ku madarage( escaliers) ariko ntiyapfa cyangwa ngo akomereke cyane.
Abadepite batavuga rumwe na Leta barahiriye ko batazemera ko ririya tegeko ritorwa kuko ngo rizatuma Leta yica igakiza ntihagire uyinenga ngo yikosore.
Ikinyamakuru Hurriyet cyanditse ko mbere y’uko amahane azamuka umwe mu badepite batavuga rumwe na Leta yamaze hafi amasaha abiri abwira abandi uko we na bagenzi be babona iki kibazo.
Kubera kwiharira ijambo, abandi batangiye kwivovota nyuma batangira kumujugunyaho ibintu, ubwo intambara itangira ubwo.
Umudepite witwa Orhan Duzgun wo mu batavuga rumwe na Leta bamukubise ikintu yikubita hasi arakomereka ariko yanga gutaha ahubwo abwira abanyamakuru ko azakomeza kurwanira uburenganzira bwe n’abaturage.
Abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi bwa President Recep Tayyip Erdogan, bamushinja y’uko ashaka guhindura igihugu akarima ke.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Aho kuba inkomamashyi bajye baba abateramakofe. Ibi byerekana ko bafite uburenganzira bwo kwanga ibibasutsweho byose.
Uyu n’umwijuto wa DURÜM shaaaa bahaze !!!!
Mu busanzwe umuturuki ntavugirwamo, kamere yabo ni ndwanyi kandi barahubuka bakanabanguka cyane bikabije…, ubwo rero aya makofe yavugiye mu nteko nshingamategeko yabo kuribo ni bisanzwe !!!!
Harya twe inaha mu Rwanda, niba mbizi neza, mu tegeko-nshinga, ntategeko ririho ko abanyaRda bakwigaragambiza ku kintu runaka kitagenda, ngo biri mu muco NyRda. Ni kwakundi abana mu rugo iyo papa avuze ngo, abana nabo ngo “oui papa”. Wabirengaho cga ushaka kwi impoza (s’imposer à qlqchose), ugakubitwa ayamapyisi. Et c’est pareil si un gpe de gens décide de faire une manifestation, façon de se révolter pour but d’un chngement qlconque, portée disparue à jamais.
@ MBWIRENDE inde se koko washuka ???
Izina niryo muntu !!!!
Ubu rero urashaka gushuka abanyarwanda dute umwanya wacu aho gukora ibitwungura tuge kwigaragambya ???
Congo, Gambie, Tchad, Cameroun, Togo, Niger,…. Nahandi nkaho babihoramo se shahuuuu wabonye bibamarira iki uretse impfu gusa !!!!!!
Ino duhanze amaso ikintu cyunguka gusa.
Abayobozi bajye bakora imilimo yabo uyishe abiryozwe n’inkiko zibyemerewe n’itegeko.
Ubundi twiterere imbere dutuje cyane ko aho u Rwanda rugeze rutanahigeze na rimwe.
Mu Rwanda ntacyo twemereye gukosora niyo cyaba kibi, igiturutse hejuru nicyo kiba aricyo, niba ariko byagakwiye kugenda simbizi ngo ni umuco.
Gusa biragoye cyane kuba ibintu byagenda neza, mugihe nta opposition dufite munteko yacu kuburyo yajya ikebura ibitagenda neza,
Nukuvuga niyo byaba bigenda nabi ntidushobora kubimenya duhora iteka tuziko bigenda neza,
Nabyo nikibazo gikomeye kuruta nibura bariya barwanira mu nteko aho kugira ngo ikibazo kimunge abenegihugu benshi ntakivugira.
@sage: ubwo se ko unenze ibyo unenga ikindi udafite ni iki?! Niba ushaka kuzana umuco wo kurwana mu nteko y’abadepite uziyamamaze uzagerageze guhindura indangagaciro za kinyarwanda. Gusa bizagutwara byinshi! Xpensiv! Naho uburenganzira buruta kwandika ibyo ushaka, ubwo wumvise uhaze ubwo ufite.
ntabwo aricyo bapfuye bamwe bemeza ko FDLR irandurwa burundu
abandi barabyanga niko kurwana.
uyu bagiye gukuramo izuru niwe wemeje irandurwa rya FDLR abandi bati vuga uvuye aho.
Hahaaa!! Fdlr isigaye yarabagize abasazi kugera aho muyikorera pub naho itari!! Mukwiye ibambe! Babaye se bapfa iby’iwabo ibyanyu n’amafuti yanyu babizi he?
Comments are closed.