Olivier wahoze ari manager wa The Ben yujuje album y’indirimbo za gospel
Nzaramba Olivier wahoze ari umujyanama (Manager) w’umuhanzi The Ben mbere y’uko amenyekana cyane, yujuje album y’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) zigera ku munani avuga ko ashobora kuzikorera ibitaramo mu Rwanda.
Ni nyuma y’aho Olivier yabanjije kuba umuyobozi wa Black & White anakorana na The Ben akaza kwerekeza mu gihugu cy’u Bwongereza ari naho atuye kugeza ubu.
Bamwe mu bahanzi yagiye afasha kumenyekanisha ibikorwa nkuko abitangaza, harimo Kitoko Bibarwa binavugwa ko bari kumwe mu Bwongereza, Riderman ndetse n’abandi benshi.
Imwe mu mpamvu Olivier atangaza yatumye ahagarika gukora ibikorwa byo gukorana n’abahanzi badakora indirimbo zisanzwe atari izihimbaza Imana, ngo ni uko yari atangiye kwiyumvamo umuhamagaro.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Olivier yagize ati “Nakoze akazi ko kuyobora inzu ziberamo ibitaramo, mba umuyobozi w’abahanzi benshi batandukanye, nyuma rero nza gusanga hari indi nzira nacamo yampa amahoro ariyo gukizwa.
Ubu ndi umwe mu baririmbyi ba choral Azaph hano mu Bwongereza, maze kuhakorera indirimbo zigera ku 8 zizajya kuri album nise ‘Ishimwe’ ariko zakozwe n’umunyarwanda Aron Niyitunga n’indi imwe yakozwe na produce OJ usanzwe akorera abahanzi bakomeye.
Gahunda mfite kugeza ubu, ni ugushaka uko izo ndirimbo nzimenyekanisha cyane mu Rwanda ari naho nkomoka kandi ndanateganya kuba nazaza kuhakorera ibitaramo bitandukanye”.
Olivier akomeza avuga ko ari umugabo ufite umugore ndetse n’abana bakaba banabana mu gihugu cy’u Bwongereza nk’umuryango we.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=VGwnZCxPFyE” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
komerezaho biriko biraza mugabo
Comments are closed.