Digiqole ad

Musanze: Aborozi babonye hafi uruganda rukora ibiryo by’amatungo

Uruganda ‘Zamura Feeds’ rw’Umunyamerika Donnie Smith rukaba rukora ibiryo by’amatungo, rwitezweho kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku matungo nyuma yo kuzura rutwaye muliyoni 1,1 z’amadolari ya America. Mu muhango wo kurutaha ku mugaragaro kuri uyu wa kane, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira yavuze ko uru ruganda ari igisubizo ku Banyarwanda mu nzira nyinshi zitandukanye.

Imwe mu mashini zifashishwa mu gukora ibiryo by'amatungo muri uru ruganda
Imwe mu mashini zifashishwa mu gukora ibiryo by’amatungo muri uru ruganda

Uru ruganda rwari rumaze amezi atatu rutangiye gukora, rufite ubushobozi bwo gukora toni 40 z’ibiryo by’amatungo ku munsi. Rwuzuye rutwaye miriyoni 1,1 by’Amadolari ya Amerika ($1,1milion) yashowe na Donnie Smith, Umunyamerika uyobora uruganda rutunganya ibiribwa rwitwa ‘Tyson Foods’ rwo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Aborozi basabwe gukora ubworozi bufite intego baharanira kugaburira amatungo yabo ibyo kurya byujuje ibisabwa n’ubuziranenge kugira ngo na bo babashe kubona umusaruro ushimishije.

Tony Nsanganira umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi asanga ngo uru ruganda rufitiye Abanyarwanda by’umwihariko abatuye i Musanze akamro kanini kuko ngo uretse kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku matungo bazajya bagurisha umusaruro wabo wa soya n’ibigori ku ruganda.

Yagize ati: ”Uru ruganda ni igisubizo kuko ruri gushimangira gahunda igihugu cyacu cyihaye yo guteza imbere ubworozi hazamurwa umusaruro wabwo ndetse ruri no kudufasha kugabanya ibyo twatumizaga hanze byadutwaraga amafaranga menshi yakabaye akora ibindi bikorwa by’iterambere.”

Yongeyeho ati “Ni igisubizo kandi ku bahinzi kuko ari isoko bazajya bagemuraho umusaruro wabo w’ibigori ndetse na soya.”

Yaboneyeho kwizeza ubufatanye abashinze uru ruganda mu izina rya Leta ndetse anaboneraho gusaba abandi bashoramari gukomeza gushinga inganda zigamije gusubiza ibibazo by’Abanyarwanda.

Yasabye aborozi gukora ubworozi bufite intego bityo bagaharanira kugaburira amatungo yabo ibiryo bifatika kugira ngo na yo mu gihe cyo kubaha umusaruro ye kubakoza isoni.

Dannie Smith na Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI{hagati} hamwe na Karugarama Matheu bafungura uruganda ku mugaragaro
Dannie Smith na Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI{hagati} hamwe na Karugarama Matheu bafungura uruganda ku mugaragaro

Karugarama Gakuru Mathieu, umuyobozi mukuru w’uru ruganda na we avuga ko ari igisubizo ku borozi kuko ruje kubafasha kubona ibiryo byujuje ibikenewe hafi bityo bakabasha kugera ku musaruro ushimishije.

Yagize ati:”Uru ruganda ruje gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo bityo ruzafasha aborozi kwiteza imbere kuko bazabasha kubyaza ubworozi bwabo umusaruro bifuza.”

Karugarama yasobanuriye aborozi ko ibiryo atari byo byonyine bitumuma umusaruro wiyongera ko ahubwo ari uruhurirane rw’ibintu byinshi baba bagomba kwitaho mu mirimo yabo ya buri munsi.

Yagize ati: “Ibiryo ni kimwe mu bintu bishobora kugufasha kubona umusaruro ufatika ariko byonyine ntibihagije. Inkingo, imiti ndetse n’isuku na byo bigira uruhare mu gutuma haboneka umusaruro ushimishije mu bworozi.”

Abiyingoma Aimable, umworozi w’inkoko ubimazemo igihe avuga ko yakoreshaga ibiryo yikoreraga ariko nyuma yo kumva ko uru ruganda rwatangiye gukora agatangira gukoresha ibiryo by’uruganda ngo byazamuye umusaruro we ku buryo bugaragara.

Yagize ati: “Mbere inkoko zanjye zateraga ku kigero cya 85% ariko tukimara gutangira gukoresha bino biryo umusaruro warazamutse kuko zahise zitera 100%.”

Aborozi kandi basabye ba nyiri uruganda kutazahindura umwimere w’ibiryo batangiriyeho bakora nk’uko izindi nganda zibigenza iyo zimaze gufatisha isoko kuko nubwo igiciro cyazamuka ariko amatungo yabo agakomeza gutanga umusaruro ntacyo byaba bibatwaye.

Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • abozi bo mur aka gace babonye umwanya mwiza rero wo kuzamura ubworzozi bwako maze kandi bene izi nganda zizanagezwe ahandi hose mu Rwanda aborozi bazamuke mu iterambere

  • Twifuzagako Mwakomeza Gushyira Etikete Kumifuka Y’ Ibiryoro By’inkoko Zitera Kugirango Dukomeze Kumenya Ibigize Indryo Yujuje Ubuziranenge. Ni Kabanda I Musanze.

Comments are closed.

en_USEnglish