Digiqole ad

Libya: Abaturage bari guhungira mu Burayi kubera ISIS

Kubera  gutinya ko abarwanyi ba ISIS bazabagwa gitumo bakabica, ubu abaturage  baturutse muri Libya, Syria n’ibindi bihugu  bari guhunga ari benshi bagana mu kirwa cya Lampedusa gicungwa n’Ubutaliyani.

Ugize amahirwe akinjira ariruhutsa
Ugize amahirwe akinjira ariruhutsa

Ikinyamakuru Mailonline kivuga ko abantu bagera ku 2,700  barimo abagabo, abagore n’abana bamaze kuzinga utwangushye bagana kuri kiriya kirwa, bamwe bakoresha amato.

Biganjemo abaturutse muri Syria na Libya. Ngo n’ubwo abenshi bahunga ISIS, ngo hari n’abandi bahunga ubukene n’imibereho mibi iranga abaturage bo muri Libya yazahajwe n’intambara zakurikiye ihirikwa rya Muammar Ghadaffi.

Abaturage babashije kugera muri Lampedusa ubu babayeho nabi kuko ntaho bafite ho kurambika umusaya, abandi biyorosa ibiringiti bahawe n’abagiraneza ubundi bakarambika umusaya ku musenyi.

Ku manywa birirwa bicaye hanze bota izuba abandi bafura ibiringiti barayemo mu mazi ari ku Nyanja ya mediterane(kuko ikirwa cya Lampedusa kiri muri iyi Nyanja).

Abandi bimukira barimo ni abaturutse muri Somalia, Eritrea, Sudan, Nigeria, Gambia na Ethiopia.

Abakurikirana imikorere ya ISIS bavuga ko uyu mutwe ukunda kugurisha abantu hirya no hino ku Isi ndetse ikanagurisha bimwe mu bice by’imibiri y’abantu uba wishe.

Ubu ISIS ifite ishami rikomeye muri Libya aho yinjiza abarwanyi kandi ikavana amafaranga menshi mu bucuruzi bwa Petelori ikura mu bice bimwe na bimwe yigaruriye.

Abantu benshi baburiye igihugu cy’Ubutaliyani ko kizibasirwa na ISIS kubera ko ubu yamaze gushinga ibirindiro muri Libya kandi ubu bitangiye kugaragara ko ibi ari ukuri.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko ISIS nimara kwigarurira Libya izajya itera ibitero mu bice bitandukanye by’Uburayi.

Muri iki cyumweru turi kurangiza, Minisitiri muri Leta y’Ubutaliyani ushinzwe ububanyi n’amahanga yasabye ibihugu by’Uburayi kugira icyo bikora bigaca intege ISIS ibintu bikiri mu maguru mashya.

Aba basore bishimiye ko byibura bageze kuri iki kirwa cya Lampedusa
Aba basore bishimiye ko byibura bageze kuri iki kirwa cya Lampedusa
Aho kwicwa na ISIS bahisemo kuza kwibera i Lampedusa
Aho kwicwa na ISIS bahisemo kuza kwibera i Lampedusa
Ku Kirwa cya Lampedusa kiri mu Nyanja ya Mediterane
Ku Kirwa cya Lampedusa kiri mu Nyanja ya Mediterane
Aho ni aho abashinzwe kubitaho babateguriye ngo bazabakirire bababarure
Aho ni aho abashinzwe kubitaho babateguriye ngo bazabakirire bababarure
Mu bahunze  harimo n'abagore bahetse abana bato
Mu bahunze harimo n’abagore bahetse abana bato

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • abanya libia noneho babonye ko abazungu babashyutse?nibyo nyine umuzungu aba ashaka ngo abanyafrika dukomeze twitwa bamagorwa

  • aba bantu bose bahunga ndunva u Burayi bugomba kubakira cyane cyane abava Libya kuko nibo babasenyeye igihugu

  • Guteza akavuyo mubihugu by’abaswahili————->intagondwa zigahita zifata ubutegetsi——>Kubera izo ntagondwa ziba zimeze nka Mayibobo, zikora amahano————->Kwereka amahanga ko Islam ari mbi igomba kurwanywa————->Guteza akavuyo mubihugu by’abaswahili hagamijwe kurwanya intagondwa——>Ivuka ry’imitwe y’izindi ntagondwa……….

  • Abanyalibiya nibihutire kujya mu bufaransa nizereko butabirukana kuko kadhaffi yari umunyagitugu nta burenganzira bwa muntu abaha.nibave iyo kampedusa bage paris rwose

  • Kadhafi umunyagitugu?? oya aho ntiduhuza.mbere se bigiraga ubuntu,kwivuza kubuntu amashanyararzi leta iyishyura ….. ubu se noneho bafite iki?ibyo byose bazabibaze Nicolas Sarkozi cg Amerika naho bazajyeyo

  • Kafree nikafree ntabwo babona ukuntu bangije libiya ubu abaturage birirwa bahunga nkabatagira igihugi,noneho nibyo byiza amerca yabagejejeho? Ubufaransa ubu bubamariye iki? Ngo intagorwa zababujije amahoro Raaaaaaaa kandi aribo bashinga iyo mitwe kugirango babone uko basahura igihugu batitaye kubaturage,mana tabara abantu baweeee uturinde abategetsi nkaba kagame bashaka koreka igihugu kubwinyungu zabo

  • Kagame nawe mugereranya ni uwo kadhaffi wiswe umunyagitugu ni ibonfi byose none ubu atakiriho reba imihangayiko keretse niba utazi aho twavuye haduteye ibikomere tudateze no gukira haba ku mutima no ku mubiri

  • burya abazungu namashitani kbsa kaddafi atarapfa Libya yarangwagamo umutekano rekabumve abobaturage nibobamrwanyaga bumve bumve

  • ikibazo abaturage bararengane.kaddaffi yishwe n ubufaransa n america, bifashisha alquaida zirasa abaturage,amashuri amavuriro zisenya igihugu, bati kadaffi ari kwica abaturage, njye niyumviye abaturage bavuga bati ni alquaida yaduteye, Kadaffi nawe yarabivuze, ubwo rero abanyalibiya baba barifatanyije nazo ni za nsoresore zo ku irigara si abaturage basanzwe bafite gukunda igihugu kuko bo barabirwanyije, ndetse na nyuma ya Kadaffi hagiyeho itegeko rihana umuvuga neza,lol ibi byose abaturage barabizi kandi basenyewe naba rutuku

Comments are closed.

en_USEnglish