Digiqole ad

Nyuma yo kuva muri Super Level Bruce Melodie arihe?

Itahiwacu Bruce niyo mazina ye, muri muzika azwi nka Bruce Melodie, Ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’urubyiruko mu bahanzi bakora injyana ya R&B mu Rwanda. Benshi bibaza aho yaba aherereye nyuma yo gutandukana na Super Level bari basigaranye amasezerano agera ku mwaka n’igice.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bavugwaho ubuhanga mu miririmbire ya live
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bavugwaho ubuhanga mu miririmbire ya live

Mu minsi ishize nibwo byagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru ndetse na ba nyirubwite bigera aho baza gutangaza ku mugaragaro ko batandukanye. Imwe mu nkuru yavuzweho byinshi ku itandukana rya Bruce Melodie na Super Level.

Bamwe mu bakurikirana ibijyanye n’imyidagaduro cyane, bagiye bavuga ko byaba ariko gusubira inyuma kwa Bruce Melodie, abandi bakavuga ko byari bikwiye ko uyu muhanzi yakora ku giti cye.

Mu kiganiro na Umuseke, Bruce Melodie yavuze ko kuva yava muri Super Level nta kintu abona cyahindutse kuri we ku buryo yaba yakwicuza.

Yagize ati “Kugeza ubu ninjye wifatira umwanzuro kuri gahunda zanjye z’ibijyanye na muzika. Mfite imishinga myinshi integereje imbere kandi ngomba gukora byanga bikunda.

Naho ku bijyanye no kuba naravuye muri Super Level, nibaza ko Imana ariyo itegurira umuntu inzira. Ntabwo navuga ko kuba naravuye muri Super Level ngomba guofa kuko ntabwo ari impuhwe bari bamfitiye kuko hari umusaruro bamvanagamo nanjye nkagira icyo mbabonamo”.

Abajijwe niba hari lebel ashobora kuba yakwerekezamo cyangwa niba azakomeza kwikorera ku giti cye, Bruce Melodie yavuze ko nta mutwe umwe wigira inama.

Ati “Ntabwo kugeza ubu ndatekereza lebel nshobora kuba nakwerekezamo, gusa uretse lebel n’umuntu ku giti cye dushobora kuba twakorana mu gihe yaba yujuje ibyo tugomba kumvikanaho”.

Akomeza atangaza ko muri gaunda arimo muri iyi minsi ari ugushyira hanzew amashusho y’indirimbo yakoreye muri studio ya Super Level yise “Ntundize” imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=6cVxoIrAXUA” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda & Iras Jalas

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish