BUGESERA: Abarimu barishimira intambwe bagezeho bamenya Icyongereza
Ibi babibwiye UM– USEKE kuri uyu wa gatatu tariki 18, Gashyantare, 2015 mu mu gikorwa cyo kurebera hamwe urwego bagezeho bakoresha icyuma cyiswe Smart instruction device bahawe na Plan Rwanda International kibafasha kumenya kumva, kuvuga no kwandika Icyongereza neza kandi byihuse.
Nk’uko bamwe mu barimu babibwiye UM– USEKE ngo kiriya gikoresho cyafashije abarimu kurushaho kumenya kumva, kwandika no gusoma Icyongereza nka rumwe mu ndimi zikoreshwa mu myigire n’imyigishirize mu mashuri y’u Rwanda.
Nsengiyumva Angelo wigisha mu mashuri abanza ya Kagasa mu Karere ka Bugesera avuga ko Smart instruction device yabafashije cyane mu myigishirize yabo kuko mbere kuvuga icyongereza byari ikibazo cyane.
Yagize ati: “Tutaramenya Icyongereza twaravangaga indimi, Icyongereza twarakivangag n’Ikinyarwanda ndetse n’Igifaransa tukagishyiramo, ariko ubu ntabwo ari uko bimeze. Plan international Rwanda yatuzaniye uburyo bwo kwiga Icyongereza binyuze ku gikoresho kiswe Smart instruction device”
Ashima ko iki gikoresho cy’ikoranabuhanga kirimo uburyo bwa audio(amajwi)na video(amashusho) bubafasha kumenya Icyongereza byihuse
Yasabye ubuyobozi burebwa n’iyi gahunda ko bwayagura igakwira henshi bityo ikagirira abantu benshi akamaro.
Umuyobozi wa Plan International Rwanda Peter Van Dommelen yavuze ko bafite ishema ryo kuba baratangije uyu mushinga kandi ngo bazakomeza gutekereza indi mishinga myiza nk’uyu izafasha abanyarwanda mu nzego zitandukanye z’imibereho yabo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya wari umushyitsi mukuru yavuze ko yasuye iriya gahunda ya Plan Rwanda International mu rwego rwo kureba umusaruro gahunda yiswe Teacher Self-Learning Academey ugeze nk’umwe mu mishinga Minisiteri y’uburezi itera inkunga ifatanyije n’ikigega cy’Abongereza, Department for International Development (DFID).
Yavuze ko urugendo rwe rugamije kureba aho uyu mushinga ugeze mbere y’uko bigira hamwe niba hatangizwa undi mushinga munini kurushaho.
Yagize ati: “Twasuye umushinga wa Plan international Rwanda kugira ngo tuwumenye kandi umusaruro watanze bizagaragazwa muri raporo izasohoka mu minsi iri imbere.”
Rwamukwaya Olivier yakomeje avuga ko icyiza cy’ikoranabuhanga ari uko ifasha abarimu ku bintu byinshi harimo gukoresha neza igihe, ndetse no kwiga neza indimi n’ayandi masomo atandukanye.
Uyumushinga wa Plan Internation Rwanda ”Teacher Self Learning Academy” watangiye kuva muri 2013 ukaba umaze gufasha abarimu 160 mu bigo 32 byo muri Bugesera na Nyaruguru.
Muri ibi bigo 32 ibigera kuri 16 biherereye mu Bugesera ibindi 16 muri Nyaruguru.
Uyu mushinga ngo umaze gutwara amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amadolari y’amerika(1Million $).
Plan International Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda guhera muri 2007 ariko imaze imyaka 75 ikorera mu bihugu byinshi byo ku Isi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW