Dream Boys igiye gushyira hanze album ya gatanu yise “Nzibuka n’abandi”
Itsinda rya Dream Boys rigizwe na Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri muzika, ni rimwe mu matsinda amaze kwerekana ko akomeye mu Rwanda. Ni nyuma yuko rimaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro zigera kuri eshanu kuva iri rushanwa ryatangira muri 2011.
Muri gahunda iri tsinda ngo ryihaye zo kurushaho kwagura ibikorwa bijyanye na muzika hirya no hino, rigiye gushyira hanze album yaryo ya gatanu ryise ‘Nzibuka n’abandi’.
Iyi album bivugwa ko izaba iriho indirimbo zigera ku 10 zitandukanye zirimo, Uzahahe uronke, Tujyane iwacu , Gasopo bakoranye na Rafiki ndetse n’izindi nshya zitarajya hanze.
Nk’uko TMC yabitangarije Umuseke, yavuze ko iyi ariyo nshuro ya mberegiye kwerekana ko nta rushanwa na rimwe ribera mu Rwanda batakwegukana kubera ibikorwa rikora.
Yagize ati “Iyi niyo nshuro yacu ya mbere nka Dream Boys dushaka kwereka abanyarwanda bose ko dushoboye. Ibyo byose bizagaragarira mu gitaramo duteganya gukora aho twifuza ko buri muntu wese uzakizamo azataha hari ijambo avuga ku mutima we”.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku itariki 28Werurwe 2015 muri Kigali Serena Hotel aho kwijira bizaba ari 5000frw na 10.000frw mu myanya y’icyubahiro “VIP”.
Bwa mbere hazagaragara abahanzi bazaza kwifatanya n’iri tsinda mu gitaramo cyo gushyira hanze album yabo mu gihe byari bimenyerewe ko mu bitaramo byabo hagaragaramo abahanzi babarizwa muri Kina Music gusa ari nayo nzu bakorana nayo ibijyanye na muzika.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW