“Gahunda zanjye na Rosine nitwe tugomba kuzimenya gusa”- Amag The Black
Hakizimana Amani umuraperi uzwi nka Amag The Black muri muzika nyarwanda, nyuma y’uko ari umwe mu bahanzi babana n’abakunzi babo mu buryo butemewe n’amategeko nk’umugore n’umugabo, avuga ko nta muntu n’umwe uzi gahunda ze na Rosine cyangwa unakwiye kuzimenya.
Ni nyuma y’aho byagiye bivugwa cyane ko uyu muraperi yaba abana n’umukunzi we witwa Rosine ndetse banafitanye umwana w’umuhungu witwa Shami akabanza kugenda abihakana ariko nyuma akabyemera.
Amag The Black yatangarije Umuseke ko gahunda zose bafite aribo zireba, ko bajya kwirega batajyayo nta muntu n’umwe ukwiye kumenya gahunda zabo.
Yagize ati “Rosine ni umugore wanjye, gahunda dufite ni twe tugomba kuzimenya gusa kuko nta muntu n’umwe umenya ko twariye cyangwa twaburaye. Rero na gahunda dufite imbere ntabwo ari ngombwa ko abantu bose bazimenya.”
Uyu muraperi utarigeze agaragara ku rutonde rw’abahanzi 25 bagombaga kuvamo 15 bazatoranywamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu rigiye kuba, bivugwa ko yaba agiye kuba yerekeje mu gukina filime nyarwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2015, Amag The Black yashimangiye ko koko ari mu gikorwa cyo gukina filime mu gihe atagaragara mu bahanzi 10 bazitabira PGGSS5 igomba kumara amezi agera kuri atandatu.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW
5 Comments
umuseke bite ? musigaye mwandika nkababuze ibyo bandika njye ndabona njyiye kubacikaho burundu cyangwa mufite tranche d’age mwandikira wenda nkaba njya k’urubuga rwanyu Atari urwanjye
biriya byo kurya biboneka muri hotel yinyenyeri zingahe?
Umuseke byabagendekeye bite ko inkuru musigaye muduha zitatureba ntanicyo zitwungura ????
Yego ko mwabashize mwe!!!!mbega umugore,nakamambiri koko wasohokanye numu star?icyakoze umugore mbonye hano n’imbwa ntizamurya
Ubwokandi ari nka Rihanna uzambaye ntacyo warenzaho..bamwe muba nya Rwanda turasabwa gukura mumutwe…ubuzima bwawe bube ubwawe nu bwundi bube gutyo..sinabaho nkuko ubishaka ngo bishoboke kdi nawe ntiwabaho uko mbishaka ngo bishoboke..kko ureste ni byabantu nokubaho nkuko Imana Ibishaka byaratunaniye.
Comments are closed.