Kigali: EAC irigira hamwe uko Ciment iva mu karere yaba ihuje ubuziranenge
Mu nama yatangiye ejo kuwa 16, Gashyantare, 2015 ir kubera i Kigali, abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa EAC bari kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo Ciment iva muri ibi bihugu ibe yujuje ubuziranenge bityo bigirire akamaro abacuruzi ndetse n’abubatsi.
Amabwiriza yari asanzweho yari amaze imyaka 15 akurikizwa ariko kandi ngo yari atakijyanye n’igihe, akeneye kuvugururwa.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Murenzi Raymond ushinzwe gushyiraho amabwiriza mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge( Rwanda Standards Bureau) yavuze ko buri mwaka hari amabwriza y’ubuzirangenge bagomba kuvugurura mu nzego zitandukanya kandi ngo na Ciment nayo irebwa n’iri vugurura ngarukamwaka.
Iyi nama ngo izafasha u Rwanda guhuza amabwiriza agenga ubuziranenge bwa ciment n’amabwiriza nkaya mu bihugu byose bya EAC.
Yagize ati: “ Ibi bihugu by’aka karere byiyemeje kujya bihora bishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge kandi mu buryo bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho uyu munsi.”
Abari muri iyi nama bavuga ko buri ruganda ruzakomeza gukora uko rwakoraga ariko rugahindura imikorere n’ikoranabuhanga bityo imikorere ikarushaho kunoga bitewe n’amabwiriza bazashyiraho mu myanzuro ya nyuma y’inama.
Kimwe mu bintu bizagenderwaho mu gukora ciment yujuje ibipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge, harimo umutekano w’aho ikorerwa, n’ubwiza bw’ibikoresho akorwamo( amabuye akomeye ku rwego rwatuma avamo ciment nziza).
Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko ubwoko bubi bw’amabuye basya akavamo ciment ari imwe mu mpamvu zituma inzu, ibiraro, n’ibindi byubakishijwe iyi ciment bisenyuka bitamaze kabiri.
Byitezwe ko imyanzuro izava muri iyi nama nishyirwa mu bikorwa, bizatuma ciment ikorerwa muri aka karere izaba yujuje ubuziranenge bityo buri gihugu kikazabasha kohereza cyangwa kugura ciment mu bindi bihugu mu buryo bworoshye kandi nta mananiza mu kwambuka imipaka ibigabanya.
Nibamara kuganira no kwemeranywa kuri aya mabwiriza hazashyirwaho za Komisiyo mu bihugu byose bya EAC zishinzwe kwereka abaturage iby’aya mabwiriza hanyuma habeho kureba niba nta nenge ikomeye irimo yagira ingaruka ku bukungu niba irimo bayikuremo.
Ibi bizaba mbere y’uko ibyemeranyijweho bigezwa kuri ba Minisitiri bafite ibikorwa remezo mu nshingano zabo ngo bayemeze bidasubirwaho, nyuma atangire kubahirizwa mu karere hose.
UM– USEKE waganiriye na Gisore Eric ukorera CIMERWA avuga ko mu kigo akorera bari basanzwe bafite gahunda yo kongera umusaruro wa Ciment bakora ku mwaka bityo ko iriya myanzuro irebana n’ubuziranenge nifatwa, izatuma ciment y’u Rwanda irushaho kuba nziza bityo igahangana n’izindi ciment zikorerwa muri aka karere.
Yagize ati: “Kugira ngo ciment dukora ishobore gucuruzwa hanze igomba kuba ifite ubuzirenenge bwo ku rwego rwo hejuru. Niyo mpamvu CIMERWA iri muri iyi nama kugira ngo yigire ku bunaribonye bw’abandi kandi bizadufashe gukora ciment yujuje ubuziranenge”
Amabwiriza y’ubuziranende yashyizweho mbere amaze imyaka 15 , kugeza ubu ikigo cya RSB kivuga ko amaze gusaza cyane bityo hakaba hacyenewe andi avugurura ayari asanzweho.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
ibi biri mu bimwe mubyo dukomeza kungukira muri EAC dufatanyije n’ibindi bihubu biri muri aka karere
Comments are closed.