AIRTEL RWANDA yahuguye abanyeshuri ba RTUC mu ikoranabuhanga
Mu rwego rwo gufasha abaturage giha service, Ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda cyahaye abanyeshuri bo muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo n’amahoteli, RTUC amahugurwa mu byerekeranye no kwita no gusana ibyuma by’itumanaho n’ikoranabuhanga.
Aya mahugurwa yatumye abanyeshuri baguka mu bumenyi babasha guhuza ibyi biga n’ibyo bakora kuri terrain bityo bikabategurira kuzakora akazi neza mu myaka iri imbere.
Umukuru wa Airtel –Rwanda, Teddy Bhullar yagize ati: “ Guhuza ibyo abanyeshuri bigira mu mashuri n’ubumenyi ngiro buva mu gushyira mu bikorwa ibyo bize ni ipfundo ryo kuzagira urubyiruko rufitiye igihugu akamaro mu minsi iri imbere.”
Mu izina ry’abanyeshuri, Umwarimu muri RTUC akaba ashinzwe na za Mudasobwa zo muri RTUC, Kudan Kumar yagize ati: “ Ni igikundiro kuri twe kuba twahawe uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twize bityo abanyeshuri bacu bakarushaho kuba inararibonye mu gukoresha ikoranabuhanga no kwagura ubumenyi.”
Aya mahugurwa ni aya kabiri nyuma y’ayandi yitabiriwe n’ikigo Integrated Polytechnic Regional Center South (IPRC-South) giherereye mu Majyepfo.
UM– USEKE.RW