Digiqole ad

Abadepite bo mu Budage bashimiye u Rwanda uruhare rugira mu guteza imbere imyuga

Ubwo  Abadepite mu Nteko ishingamategeko  bo mu gihugu cy’Ubudage, basuraga Ishuri  ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Nyanza Technical School)  mu mpeza z’iki cyumweru, bakabona urwego abanyeshuri bo muri iri shuri bagezeho , bashimiye Leta y’u Rwanda urugero igezeho iteza imbere ubumenyi ngiro mu mashuri y’u Rwanda.

Hon-Anita-Schafer-Uyoboye-intumwa-zabadepte-yashimiye-uRwanda-aho-rugeze-ruteza-imbere-amashuri-yimyuga
Hon Anita Schafer uyoboye intumwa z’Abadepite  b’Ubudage mu Rwanda yashimye urwego u Rwanda rugezeho ruteza imbere amashuri y’imyuga

Hon Anita Schafer ushinzwe  ububanyi n’amahanga bw’Ubudage n’ibihugu  by’Afrika y’Iburasirazuba mu Nteko ishingamategeko y’Ubudage yavuze ko  ashimira  abayobozi b’u Rwanda ku cyemezo bwafashe cyo gushyiraho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko bitegurira  urubyiruko  kuzihangira akazi hakiri kare.

Yagize ati:”Aya mashami atanu  mwashyizeho arahagije kugira ngo ahe umubare munini imirimo”

Umuyobozi w’iri shuri Manirarora Léonard yavuze ko umubare w’abiga muri   iri shuri umaze kwikuba  inshuro eshatu ugeranyije no mu myaka yashize.

Babanje gutambagizwa  no  kwerekwa  ibyumba  by’amashuri ndetse  n’ibikoresho  abanyeshuri bifashisha kugira ngo bashyire mu bikorwa ubumenyi bahabwa nyuma basobanurirwa  uko ishuri ryatangiye, aho rigeze, ndetse n’akamaro rigirira  abanyeshuri barirangizamo.

Mu ijambo rye  Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro Manirarora  Léonard, yagarutse ku mbogamizi  bahuye nazo  ubwo  iri shuri ryatangiraga, avuga ko  imyumvire y’ababyeyi  yari hasi kugira ngo babashe kohereza abana babo muri aya mashuri bavuga ko ari amashuri yigamo  abantu babuze ibindi bakora.

Ariko uko iminsi yagiye ihita indi igataha,  imyumvire y’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri  yarahindutse  bituma bitabira  kwiga  aya mashuri ari benshi.

Yagize ati: “Twatangiranye abanyeshuri batarenze 200, kuri ubu  dufite  abarenga 700, kandi  turamutse dushyizeho ibindi byumba by’amashuri uyu mubare wakomeza kwiyongera” 

Igihozo Mugabekazi Ange wiga mu mwaka wa gatanu, mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho, yavuze ko  mbere yari ujwe mu banyeshuri  batumvaga neza  icyo aya mashuri azamarira abayigamo ariko ngo  ubwo yari mu cyiciro rusange  yavuganye n’abagenzi be bifuza  guhitamo amashami bazakurikira kandi ngo  hafi ya bose bamubwiye ko  baziga mu mashami y’ubumenyi(Sciences).

Ku bw’amahirwe ye ngo nyuma yaje kumemya ko abenshi mu barangiza iri shami  batabona  akazi bituma  ahitamo kwiga  imyuga n’ubumenyingiro  ku buryo yizera ko  narangiza  aziga  Kaminuza ariko yaranigangiye imirimo ku ruhande.

Igihozo akomeza agira inama ababyeyi  n’abanyeshuri  ko kwiga  aya mashuri y’imyuga  ari  cyo cyerekezo  igihugu gishyizemo imbaraga.

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Nyanza Technical School) riherereye mu karere ka Nyanza.  Ryatangiye  mu mwaka wa 2002, ubu  mu banyeshuri 750 baryigamo,  muri bo 150 ni abakobwa, naho  600 bakaba ari abahungu.

Iri shuri rifite  amashami atanu ariyo: Ikoranabuhanga n’itumanaho(ICT), Amashanyarazi(Electricity), ubwubatsi(Architecture),  ishami ry’imirimo rusange ya  Leta (Travaux Publics), n’ubukanishi bw’imodoka(Mécanique Automobile).

Aba bashyitsi bari baherekejwe na bamwe mu bagize Inteko ishingamategeko y’u Rwanda, imitwe yombi.

Mayor Abudallah Murenzi hamwe n'Umuyobozi w'Ishuri baha ikaze abashyitsi
Mayor Abudallah Murenzi hamwe n’Umuyobozi w’Ishuri baha ikaze abashyitsi
Abashyitsi batambagiza abashyitsi mu kigo
Abasangwa batambagiza abashyitsi mu kigo
Abanyeshuri beretse abashyitsi ubumenyi bwabo
Abanyeshuri beretse abashyitsi ubumenyi bwabo
Aba banyeshuri biga mu ishami ry'ubwubatsi beretse abashyitsi aho bageze biyungura ubumenyi
Aba banyeshuri biga mu ishami ry’ubwubatsi beretse abashyitsi aho bageze biyungura ubumenyi
Abiga ibyo kwita ku mashanyarazi bemeza ko ibyo biga bizabafasha kwibeshaho mu bihe biri imbere
Abiga ibyo kwita ku mashanyarazi bemeza ko ibyo biga bizabafasha kwibeshaho mu bihe biri imbere
Abadepite baturutse  mu Budage bafasha akanya ko gushyikirana n'abanyeshuri ndetse n'abakuru b'ikigo Nyanza Technical School
Abadepite baturutse mu Budage bafasha akanya ko gushyikirana n’abanyeshuri ndetse n’abakuru b’ikigo Nyanza Technical School

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Nyanza

2 Comments

  • urebye aho amashuri y’ubumenyingiro ageze umu Rwanda usanga hari intambwe yatewe kandi n’abayasohokamo bakagira akamaro haba ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange

  • muri ino myaka leta y’u Rwanda ishyize imbere imyuga kandi ndabona tugiye kubigeraho

Comments are closed.

en_USEnglish