Uganda: Arasaba Museveni kutaziyamamaza kubera imyaka afite
Umwe mu bantu badashyigikiye ko President Museveni yiyamamariza kuyobora Uganda Benjamin Alipanga arasaba Urukiko rw’Ikirenga kutemerera Museveni kwiyamamaza mu matora azaba muri 2016 kuko ngo aramutse atowe byazagora mu kubihuza n’ibyo itegekonshuinga risaba ko nta muntu urengeje imyaka 75 ugomba kuyoboda Uganda.
Benjamin Alipanga yagejeje iki cyifuzo cye ku rukiko rurengera itegekonshinga avuga ko kubera ko President Museveni azaba arengeje imyaka isabwa n’Itegekonshinga muri 2019(hazaba hashize imyaka ibiri atowe) uyu muyobozi ataziyamamariza kuba umukuru w’igihugu kuko byazaba ari ukwica itegekonshinga nkana.
Itegekonshinga rya Uganda rivuga ko umuntu wese urengeje imyaka 75 y’amavuko atemerewe kuba Umukuru w’igihugu cya Uganda.
Kubera ko President Museveni azaba afite imyaka 75 muri 2019, imyaka ibiri nyuma y’amatora, naba yaratowe bizaba ari ikibazo ku ngingo y’itegekonshinga ivuga ko umuntu ufite imyaka 75 aba atagishoboye kuyobora iki gihugu.
Ingingo ya 102 mu gaka karyo ka kabiri havuga ko umuntu wese ufite imyaka iri munsi ya 35 cyangwa urengeje 75 atemerewe kuyobora kiriya gihugu.
Ku rundi ruhande ariko iyi ngingo ntacyo ivuga ku cyakorwa iyo umukuru w’igihugu yiyamamaje ataruzuza iriya myaka ariko ikazuzura yaramaze gutorwa, ategeka.
Kubera uru rujijo, uyu mugabo udashaka ko Museveni yazageza imyaka 75 yaramaze gutorwa, asaba ko Urukiko rw’Ikirenga rwasobanura neza uko bizagenda Museveni niyuzuza iriya myaka yaramaze gutorwa kandi bitewe n’itegekonshinga rya Uganda.
Alipanga ashyigikiwe n’abanyamategeko bibumbiye mu bigo bikurikira Mugisha & Company Advocates, Akampurira & Partners Advocates & Legal Consultants, Muwema & Company Advocates & Solicitors, na Twinobusingye Severino & Company Advocates byose bikorera muri Uganda.
Mu rwandiko bagejeje ku Rukiko rurengera Itegeko nshinga basabye Komisiyo y’amatora kutazakira ubusabe bwa President Museveni bwo kwiyamamariza kuyobora Uganda muri Manda itaha kugeza ubwo ibisobanuro birambuye kandi byuzuza ingingo yo mu itegeko nshinga twavuze haruguru bitangiwe.
Basabye kandi Inteko ishinga amategeko kwirinda guhindura, gusubiramo no koroshya iriya ngingo yemerera umuntu ufite imyaka 35 kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu ariko ikabuza urengeje imyaka 75 kwiyamamariza kuyobora Uganda kugeza ubwo Urukiko rurengera Itegeko nshinga ruzaza rwamaze gufata umwanzuro ku busabe bwabo.
Ubu busabe butanzwe mu gihe inama rusange y’ishyaka NRM riri ku butegetsi igizwe n’abantu 200 iri mu mwiherero uri kubera ahitwa National Political Leadership Institute mu gace kitwa Kyankwanzi.
Kimwe mubyo bari kwigaho nk’uko amakuru agera kuri The Monitor abivuga ngo ni iyi ngingo twavuze haruguru ibuza umuntu urengeje imyaka 75 kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu.
Mu minsi mike ishize Ikinyamakuru, The Observer cyanditse ko President Museveni yatanze amafaranga atari make ayaha abagize ishyaka rye hamwe n’abandi bantu bafite ijambo mu baturaga abasaba kungera ingufu mu kumvisha abaturage ko ariwe bagomba kuzatora umwaka utaha.
Ku ruhande ruvugira ishyaka NRM, Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Justine Kasule Lumumba yahakanye ko ibyo bavuga ko abari mu mwiherero i Kyankwanzi bagamije guhindura iriya ngingo ibuza abantu barengeje imyaka 75 kwiyamamaza atari byo.
Ikindi kintu kiri guteza urujijo ni ukumenya niba Alipanga ashyikiye ko Amama Mbabazi ariwe waziyamariza kuba Umukuru w’igihugu wa Uganda mu matora azaba 2016 cyangwa niba abikora ku nyungu ze bwite za Politiki.
UM– USEKE.RW