U Rwanda rugiye kohereza abashinzwe kubungabunga amahoro muri Cote d’Ivoire
Nk’ uko tubikesha The New Times, ku munsi w’ ejo, umuvugizi wa police y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rugiye kohereza abashinzwe kubungabunga amahoromu mu gihugu cya Cote d’ Ivoire.
Cote d’Ivoire ni igihugu kivuye mu nambara vuba aha, kikaba cyarasabye ko umuryango wa Africa y’unze ubumwe wagifasha kubona ingabo zo kubungabunga umutekano.
U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu byohereza umubare munini w’ababungabunga amahoro b’abagore, kikaba no ku mwanya wa munani mu gutanga umusanzu warwo mu kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’ isi muri rusange.
Nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa police, Ch.Spt Theos Badege, kuri ubu u Rwanda rufite abakora icyo gikorwa bagera kuri 413, bari mu bihugu bitandukanye birimo Haiti, Sudan, Liberia n’Amajyepfo ya Sudan.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu kuva mu mwaka wa 2005, aho rumaze kohereza abagera kuri 900 muri ibyo bikorwa.
U Rwanda kuri uyu munsi rukaba rwifatanyije n’ ibindi bihugu mu kwizihiza uyu munsi wahariwe amahoro ku isi, hakaba hateganyijwe urugendo ruhagurukira kuri Rond Point ya Kimihurura ahamenyerewe ku izina rya KCB, rukaza kugera kuri Stade Amahoro.
Uyu mnsi ukaba wizihizwa ku nshuro yawo ya 29, kuko wijihijwe bwa mbere ku wa 21 Nzeri1982, ukaba warashyizweho n’ inteko rusange y’ umuryango w’abibumbye yateranyemu 1981. Muri 2001, niho inteko rusange y’ umuryango w’abibumbye yemeje ko uyu munsi uzajya wizihizwa buri wa 21 Nzeri buri mwaka.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
8 Comments
uretse no kuba urwanda rwohereza umubar munini w’ababungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye,aba basore n’inkumi banitwara neza mu butumwa bwabo aho usanga nta bikorwa bigayitse bibarangwaho nk’uko bikunze kugaragara ahandi
@Umulisa
Waba ushinzwe discipline mu gipolisi se ngo ubone gutira umwanzuro? Ujye uvuga muri rusange naho nta groupe iburamo abanyamanyanga (Mauvaise conduite), abanyarwanda bose muri rusange n’abaturage beza bagira discipline bumvira ugereranyije n’ibindi bihugu ariko ntibibuza ko dufite abakora amakosa!!!
Wagiye uvuga ibintu bifite ubwenge jama!Urashaka kumvikanisha iki?B proud of what their are doin down ther.
Nkongoli rwose nubwo uhaye Umulisa ubugororangingo, nawe hari aho umuntu yakugororera aha uvuze ngo abanyarwanda muri rusange ni abaturage beza! Wabonye abaturage beza bamarana basekerana, umuntu akakwereka ko mubanye amahoro nta kibazo nyamara mu mutima bicika! Uwiteka niwe gusa uhindura abantu bakaba beza, naho ubwiza bw`abanyarwanda niba umuntu yabubonera mu kwiyorobeka kugeraho kukavumbukamo igisasu giturikana buri wese njye ntako nshima.
wow, uri umuntu wagaciro mbese wumugabo cyane kuko ibyo bintu rwose warabibonye
gusa nukubisengera nk’uko ubivuga.
umuvugizi wa Police ntabwo ari Ch.Spt,ahubwo ni Spt.Murakoze.
sha nibyiza pe abana bacu barongeye barariye en tout murabikwiye kabisa ahubwo muzage no kwakadifi cyangwa muli pakistan kuko byarabananiye kandi baziho ubushobozi.ndabakunda gusa0
umuntu atanga icyo afite, natwe dufite amahoro tugomba gusagurira amahanga
Comments are closed.