Bivugwa ko abahanzi bajya mu bapfumu, Christopher abivugaho iki?
Muneza Christopher niyo mazina ye, azwi cyane mu ndirimbo zivuga ku rukundo binavugwa ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’urubyiruko bitewe n’urugwiro yerekwa kenshi mu bitaramo aba arimo. Avuga ko umuhanzi ujya mu bapfumu aba yishyira ahantu atazi ashobora kuba yakwicuza ubuzima bwe bwose.
Bivugwa kenshi ko hari abahanzi bamwe na bamwe usanga berekeza inzira zo mu bapfumu kugira ngo barusheho gukundwa ndetse n’ibihangano byabo bigere kure hashoboka.
Ku ruhande rwa Christopher asanga abo bahanzi baba bata umwanya wabo kandi ngo baba banishyira ahantu hashobora kuzatuma bicuza ubuzima bwabo bwose.
Mu kiganiro yagiranye na UM– USEKE, Christopher yavuze ko ubusanzwe mu Kinyarwanda habamo umugani ugira uti “Nta wikanira umugisha w’undi”.
Uko byagenda kose icyo Imana itakugeneye ntacyo ushobora kugezwaho n’umupfumu cyangwa undi muntu uwo ariwe wese.
Yagize ati “Usanga hirya no hino havugwa abahanzi bakoresha amarozi kugira ngo ibihangano byabo birusheho gukundwa. Ariko njye mbona ahubwo baba bashyira ubuzima bwabo ahantu habi.
Kuko niba Imana yaravuze ko mu buzima bwose uzabaho ku isi uzaba icyo yakugeneye, nta mwana w’umuntu ushobora guhindura iyo gahunda Imana yakugeneye.
Naho kuvuga ko umuntu agiye mu bapfumu ngo hagire icyo bamukorera, byashoboka ko babikora wavayo iyo ndirimbo yawe igakundwa ariko bigera igihe bigashira kuko byanga bikunda bigira aho birangirira.
Nka Christopher rero, nsanga aho kugana muri izo nzira ejo n’ejo bundi zishobora kugusaba gutanga ubuzima bwawe cyangwa undi muntu kugira ngo ugere aho ushaka, wagakoresheje indi mpano ufite atari iyo wingingiriza”.
Christopher atangaje ibi mu gihe arimo gutegura igitaramo yise “Agatima Concert” kizabera muri Serena Hotel ku munsi benshi bita uw’abakundana “Saint Valentin” ku itariki ya 14 Gashyantare 2015 aho kwinjira bizaba ari 15.000frw na 25.000frw kuri couple.
Anavuga ko imyiteguro y’icyo gitaramo asa naho amaze kuyigeza ku musozo ahubwo ategereje umunsi nyirizina wo gutaramira abakunzi be harimo naza couples zikundana.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
ariko mwabwira impamvu umuseke wagabanyije size y’inyuguti zabo? mwazashyize nko kuri 11 ko ariyo iri standard
Comments are closed.