Burkina Faso: Ingabo zirinda Perezida ngo zivanga mu mikorere ya Guverinoma
Kuri uyu wa Gatatu hari hateganyijwe kuba inama y’abaminisitiri ariko iza kwimurirwa undi munsi utaratangazwa kubera ko Minisitiri w’intebe Lt Col Yacouba Isaac Zida wari buyobore iyo nama atabonetse kubera ko yari yagiye guhosha amakimbirane avugwa hagati ya bamwe mu bagize umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu na bamwe mu bagize Guverinoma.
Jeune Afrique yemeza ko igisirikare gikomeje kugira ijambo rikomeye mu bibera muri Burkinafaso kandi abaturage barasabye igisirikare kutivanga mu mpinduka baharaniye.
Ingabo zigize ikitwa Le régiment de sécurité présidentielle (RSP) zikuriwe na général Gilbert Diendéré na Boureima Kéré ngo ku italiki ya 30 Ukuboza umwaka ushize zandikiye Lt Col Zida urwandiko zimusaba ko hari ibintu byahinduka mu mikorere ya guverinoma ayoboye.
Ibintu bitatu by’ingenzi bamusabaga harimo ko abagize RSP batahindurwa ngo hazemo abandi kandi abakuru babo bakagumishwa mu mirimo yabo.
Basabye kandi kwishyurwa ibirarane by’agahimbazamusyi bahabya buri mpera z’umwaka.
Ikintu cya gatatu basabye ni uko Théophile Nikiéma, wari washyizweho nk’umugaba mukuru w’ingabo yasimbuzwa undi musirikare umurusha ipeti.
Aba basirikare bavugaga ko uyu mugaba w’ingabo yashyizwe kuri uyu mwanya kubera umubano w’igihe kirekire ayari afitanye na Lt Col Zida.
Mu nama Zida yagiranye nabo ngo yabemereye ko azubahiriza ibyifuzo byabo.
Mu nama yari bube ejo, amakuru aturuka Ouagadougou avuga ko ingabo za RSP zashyize igitutu kuri Lt Col Zida zimusaba ko mbere y’uko inama y’abaminisitiri iba, yabanza akabasubiza ku byifuzo bamugejejeho kuko ngo italiki bemeranyijweho yarenze.
Minisitiri w’intebe Zida yabasabye ko bakwihangana bakazahurira mu rugo rw’umwami Mogho Naba uyobora ubwoko bw’abitwa Mossi kuko ngo azwiho guhosha amakimbirane ya Politiki.
Muri iyi nama na Gilbert Diendéré yari yatumiwe ngo aze yumve ibyifuzo by’abagize RSP.
Umwe mu bantu bakurikirana ibibere Ouagadougou yemeza ko ubu hari ubudasa hagati ya Lt Col Zida n’ingabo zirinda umukuru w’igihugu Michel Kafando kandi ngo Gilbert Diendéré abifitemo uruhare rukomeye.
Kubera aya makimbirane, byabaye ngombwa ko President Kafando atumiza abakuru b’ingabo bose mu biro bye ngo baganire kuri iki kibazo.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW