Digiqole ad

Intore Tuyisenge nta kazi yita ko gasuzuguritse

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi nka “Intore Tuyisenge” muri muzika. Ni umwe mu bahanzi bakunze kumvikana mu ndirimbo zivuga ku mihigo n’imigambi y’ Imirenge cyangwa Uturere. Ngo ku ruhande rwe asanga nta kazi ashobora kwita ko gasuzuguritse ku buryo umuntu yakwinuba kugakora.

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi ku izina rya Intore Tuyisenge avuga ko nta kazi na kamwe yita ko gasuzuguritse
Tuyisenge Jean de Dieu uzwi ku izina rya Intore Tuyisenge avuga ko nta kazi na kamwe yita ko gasuzuguritse

Abinyujije mu ndirimbo yise “Akimuhana”, Intore Tuyisenge avuga ko umuntu wese ufite amahirwe yo kuba afite akazi akwiye kugakora akishimiye kandi nta n’ipfunwe afite kuko nta kazi kaba kabi kabaho.

Nk’uko yabisobanuriye Umuseke, yavuze ko igihe cyose ufite akazi ukora kaguha amafaranga runaka ku kwezi nta muntu wagapfuye kugasuzugura.

Yagize ati “Nta kazi mbona umuntu yakabaye asuzugura mu gihe gafite icyo kamufasha umunsi ku munsi. Kuko burya hari igihe ukora ako kazi wita kabi mu gitondo ukabona akandi kakarusha.

Ariko ntabwo navuga ko hari akazi runaka ntashobora gukora mu gihe ndi muzima mfite imbaraga zo kuba nagakora”.

Intore yakomeje avuga ko mu minsi mike ashobora gutangira gukora indirimbo zivuga ku rukundo nyuma y’aho amaze kubona umukunzi ariko atifuza kuba yatangaza.

Tuyisenge Jean de Dieu yamenyekanye cyane nyuma y’amarushanwa yigeze gutegurwa u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 y’umubano mwiza rufitanye n’Intara ya Lenani Palatina yo mu gihugu cy’u Budage.

Nyuma mu mwaka wa 2007 nibwo yatangiye guhanga indirimbo zivuga ku itorero ry’igihugu zirimo “Intore Izirusha Intambwe” n’izindi. Mu mwaka wa 2010, nibwo yakoze indirimbo yamenyekanye kurusha izindi yitwa “Tora Kagame Paul”. Umva indirimbo ‘Akimuhana’ ya Tuyisenge asaba ko abantu bakwiye kwita ku kazi ako ariko kose.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=EEi3EZFHymY” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish