Karongi: Umuganda wabaye amahirwe ku baturage yo gasura udushya twa IPRC WEST
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Mutarama, abagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, Hon Sen Mukankusi Perine, Hon Musabyimana Samuel na Hon Tengera Francesca bifatanyije n’abakozi b’Ishuri ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburengerazuba (IPRC WEST) n’abaturage bahaturiye mu gusukura inkengero z’ishuri ndetse abaturage baboneraho gusura udushya turi muri icyo kigo.
Abaturage bo mu tugari twa Kiniha, Nyarusazi na Kibuye mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bafatanyije umuganda n’itsinda ry’intumwa za rubanda, Hon Sen Mukanku Perine na Hon Depite Musabyinama Samuel bakomoka muri aka karere, ndetse na Hon Tengera Francesca bose bari muri gahunda yo kugenzura isuku n’uburyo gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa, urugendo bamazemo iminsi 10.
Ibikorwa byibanze kugukuraho ibihuru byari byararenze ku rupangu rw’ikigo nyuma y’igihe abanyeshuri bari bamaze mu biruhuko.
Twagiramungu Marcel, umusaza uvuga ko yavutse mu 1959, avuga ko na kera umuganda wabagaho ariko ngo ntiwakorwaga ku kwezi, ubu rero ngo umuganda witabirwa na buri wese, abayobozi n’abanyamakuru ndetse n’ab’igitsina gore, bityo ngo birashimishije.
Muremyangango Marachie, na we akaba ari umusaza uri mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko umuganda wa kera kwari ugukora igikorwa ariko ngo ubu mu muganda nyuma y’igikorwa hiyongeraho amahugurwa, abantu bagahabwa ubumenyi muri gahunda runaka.
Yagize ati “Ibi ni byiza kuko reta biyifasha gutambutsa gahunda runaka zayo bigatuma nta nama yindi itumizwa.”
Agendeye ku ijambo rya Perezida Paul Kagame aho yavuze ko nta we ukora mu murima we ugira uwo asiganya, yasabye urubyiruko kugira ibakwe mu byo rukora.
Isabiriza Claudia w’imyaka 25, na we wari mu muganda yavuze ko yawujemo mu rwego rwo kubaka igihugu ngo kuko kurya abandi bari kubaka igihugu sibyiza.
Yagize ati “Urubyiruko rugomba kwifatanya n’abandi mu kubaka igihugu, igihugu si icy’abagabo gusa, abagore n’abakobwa bose bagomba gufatanya n’abandi kubaka igihugu.”
Nyuma y’umuganda, Umuyobozi wa IPRC WEST, Mutangana Frederic yagiranye ikiganiro kigufi n’abaturage, mbere y’uko bajya kwerekwa udushya ikigo cyagezeho, abasaba kwitabira kujya basura ikigo bakamenya ko ibikorwa birimo ari ibyabo.
Yavuze ko ikigo gifite imashini zifite agaciro ka Miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda, bityo ngo bagomba kumva ko ari ibikorwa byabo.
Bazimaziki Joseph w’imyaka 29 wari ugeze muri IPRC WEST bwa mbere yavuze ko ubujiji mu bijyanye n’imyuga yari afite burangiye ku buryo na we aziyandikisha akajya kwiga.
Mutemberezi Pierre na we wari ugeze mu kigo bwa mbere yatangajwe n’ikoranabuhanga yabo, avuga ko ibyo yabonye bizatuma umwana we amujyana kubyiga kugira ngo azagire icyo yigezaho.
Mutanga Frederic yatangarije Umuseke, ko umuganda wabafashije gusukura ariko n’abaturage babasha kumenya ibyo ikigo gikora.
Yagize ati “Abaturage basuye ibyo dukora kandi ibyo bagaragaje nyuma ni byiza, hari benshi bambajije bati bigenda gute ngo abantu bige, twari dufite abanyeshuri 400, baramutse babaye 800 nyuma y’umuganda byadushimisha.”
Intumwa za rubanda zasabye abaturage kurangwa n’isuku, by’umwihariko abanyeshuri bakabigiramo uruhare, ndetse banabasobanuriye umunsi w’Intwari u Rwanda rwizihiza kuri iki cyumweru tariki 1 Gashyantare 2015.
Hon Musabyimana yavuze ko ubutwari bidasaba kwica nk’uko mbere byagendaga ku rugamba, ngo umuntu ashobora gukora ibikorwa byiza muri rubanda bimuhesha agaciro bigafatwa n’abandi nk’ubutwari.
Yasobanuye ibyiciro by’Intwari z’igihugu aribyo, Imanzi, Imena n’Ingenzi, ndetse asobanura impamvu insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu”. Iyi nsangamatsiko ngo ishingiye ku kuba Abanyarwanda barasubijwe agaciro bari barambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura, Mutuyimana Emmanuel akaba ari mushya kuko yasimbuye uwari uhasanzwe, yatanze ubutumwa bujyanye n’ibyiciro by’ubudehe bishya, asaba abaturage kuzabigiramo uruhare kandi bagatanga amakuru y’ukuri.
Ishuri rya IPRC WEST rikomaze kugera ku dushya twinshi turimo gucana no kuzimya amatara hakoreshwejwe gukoma amashyi, gukora imashini z’ubuhinzi, kwigisha ubukanishi bw’imodoka, gukoresha telefoni mu kwatsa no kuzimya imodoka ndetse mu minsi yavuba ngo imidoka ntoya zo mu Ntara y’Iburengerazuba zizaza zigenzurirwayo (Control Technique).
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Iyi nkuru yanditse neza.
Bravo ku Umuseke.com
Uyu mu type uyobora irishuli arasobanutse iyo asobanura ibintu bya tekinike uba ubonako bimurimo,Ejo Nyuma yumuganda yarabisobanuye ukabona abaturage barashaka kwiga imyuga,kandi ikikigo cyagiraga umwanda ariko kuva yaba diregiteri kirasaneza cyane,Ejo ntago batubwiye ibyamafaranga yishuli ngo tubimenye,gusa twarumiwe ntago twari tuziko bakora udushya tumeze kuriya nyamara duturanye nishuli,Ejo nzaza munyandike narangije muri Heg ncaka kwiga ibyamamodoka
Comments are closed.