Digiqole ad

Mariya Yohana, Tonzi, Ciney na Gahongayire mu ndirimbo ya Miss Rwanda 2015

Mu ndirimbo yiswe “Nyampinga” ivuga ku bwiza, Ubuhanga n’Umuco by’umukobwa ukwiye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, abahanzi nka Mariya Yohana, Tonzi, Aline Gahongayire na Ciney nibo bayumvikanamo.

arton106

Tonzi yatangaje ko iyi ndirimbo ariwe wazanye iki gitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza gushyigikira indangagaciro y’umuco nyarwanda nka Nyampinga w’u Rwanda uhagarariye abandi mu kubera indorerwamo bagenzi be.

Nk’uko Ishimwe Kagame Dieudonnée umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up abitangaza, yavuze ko iyo ndirimbo yakozwe ku musanzu w’abo bahanzi bifuje kwerekana ko bashyigikiye icyo gikorwa.

Yagize ati “Nta kiguzi runaka kigize kiba kuri iyo ndirimbo. Ahubwo nk’abahanzikazi bashyigikiye iki gikorwa, bishyize hamwe bakora iyo ndirimbo bityo bayitugezaho”.

Akomeza avuga ko yanashimishijwe cyane no kubona abo bahanzikazi barafashe umwanya wo gutekereza kuri icyo gikorwa. Ko byerekana ejo hazaza heza ku bahanzi b’abanyarwanda.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=wgOJXBGWTB0″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • bo se basanze ari banyampinga kuburyo bumva ko bazi uko umukobwa ugomba kuba nyampiga yakagomye kwitwar?
    babanze bakure umugogo uri mu majisho yabo

  • Kubaka urugo byaba byarakunaniye ukagira iyihe nama nyampinga se

  • Nibagume babashore mu busambanyi gusa. Murabanika ku karubanda, maze bakabandurura. Ibyandaraye barabyandurura. Babanje bakamenya no kubaka ingo.Ntibazi no kuvuga. Usanga ibigabo bivuye mu mana i Kigali bavuga ngo ni beza mu bulili gusa(rwandan women are good in bed)

  • Ariko u guys are very nuts..who told you ko kubaka urugo byamunaniye? Who told you ko ariwe yarushenye not her husband? Ur just disgusting.

  • barokore bubu, harya tonzi na gahongayire si abarokore mwokabyaramwe, ariko ibi ni ibiki koko. Imbuto zirihe mwaba damu mwe? ubuhamya bwanyu nubuhe? harya ngo musengera kwa Mignone? ubwo koko Mignone niba ari umukozi w Imana ashigikiye ibi mwirirwamo koko? harya ngo muranga nkwita ko mutari abasirimu? mumese kamwe muve murungabangabo, mukambara uruhu rumwe pana ejo kuririmbira Imana ubundi ngo mwakoze indirimbo ya miss. Birambabaje

  • eeeehhhh, ncuti ba maso kuko yesu ari hafi cyane, fata umwaya wituganye imbere y’imana kuko ngo utejejwe ntazabona umwami imana.

  • ese ubwo kuki mwikorera imitwaro itari iyanyu, ikindi ko muca imanza iyo muza kuba Imana mwari kuzatugira gute? kuba berekana ubwiza bwabakobwa burwanda kugira ntibazacike intege berekane Impano bagira zabo ikibazo nikihe, nintungane bwira zicumuye 7, abo si abantu? sha muravuga kweri kdi muzihane gusesereza abantu, ubuse ubutumwa bwigisha bwiza tubakuyeho nubu? please namwe mwihane kuko muratubangamiye

  • bi bitandukanye nukubaka kwabo kdi batandukana ntakibarebaho bajya kubana ntanumwe bagishije Inama niyo batandukana ntibibareba, mwikomeza kujora urugo rwabandi

Comments are closed.

en_USEnglish