Digiqole ad

Gicumbi: Ubuyobozi bwiyemeje kunoza uko abaturage bashyirwa mu byiciro by’Ubudehe

Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi bagaragaje ko uburyo bashyizwe mu byiciro by’Ubudehe butari bunoze, mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri ikabera mu Nzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi, abayobozi barebwa n’iki kibazo basanze ari ngombwa ko ibi byiciro bivugururwa, hakanozwa uburyo bwo gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe  bityo amakosa yagaragaye mbere atazongera ukundi.

Kugira ngo ibi bizakorwe neza, Akarere kabanje guha amahugurwa abarebwa n’iki kibazo baturutse mu nzego zitandukanye harimo abahagarariye utugali n’imidugugu.

Muri  aya  mahugurwa abayitabiriye bongerewe ubumenyi buzabafasha kunoza uko bagenzuraga urwego rw’imibereho y’abaturage mbere yo kubashyira mu byiciro by’Ubudehe.

Basabwe kuzashishikariza abaturage gutanga amakuru y’impamo ku mibereho yabo nyirizina bakirinda kubeshya kandi bakazibukira gukoresha amarangamutima.

Mu gikorwa cyo gushyira abantu mu byiciro by’Ubudehe kikazakorwa mu minsi iri imbere, kizakorwa hirindwa gukoresha ya mazina byavugwaga ko atesha agaciro harimo: umuhanya, umutindi, umutindi nyakujya n’izindi.

Kubera aya mazina yari yakoreshejwe bashyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe mbere, hari abantu bavuze ko atesha agaciro abayiswe urugero rwagarutsweho cyane ni izina ‘umuhanya’.

Mwanafunzi  Deogratias ushinzwe  imibereho   myiza  y’ abaturage  muri   Gicumbi, yabwiye UM– USEKE ko impungenge z’abaturage zifite ishingiro ndetse ko ariyo  mpamvu ubuyobozi bw’Akarere bwahisemo guhugura abarebwa n’iki kibazo mu mirenge, utugali n’imidugudu  bakongererwa ubumenyi bityo bakazirinda kongera gukora amakosa nkayakozwe mbere ubwo bashyiraga abaturage mu byiciro by’Ubudehe.

Macumi Jean de Dieu  wari intumwa  y’Ikigo  LODA(The Local Administrative Entities Development Agency) gishinzwe guteza imbere  ibikorwa by’iterambere mu nzego zibanze, yasezeranyije abari aho ko Ikigo akorera kizakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa rya ziriya ngamba.

Ubusanzwe ibyiciro by’Ubudehe byageraga kuri bitandatu kandi buri cyiciro kikagira izina rikiranga.

Ubu ariko byaragabanyuwe biba bine kandi bifite amazina atagaraza iteshagaciro.

Politiki y’Ubudehe yatangiye mu mwaka wa 2001 igamije kunganira gahunda za Leta mu kumenya uko imibereho y’abaturage ihagaze  bityo abakene bakitabwaho bitewe n’urwego  ry’imibereho barimo.

Evence NGIRABATWARE

UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish