Digiqole ad

Abahinzi b’ibigori ntibishimira 160 Rwf ku kilo yashyizweho na MINAGRI

Nyuma y’uko MINAGRI yemeje ko mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro w’ibigori wabonetse ku bwinshi mu gihembwe cya mbere wapfa ubusa, ifatanyije n’izindi nzego igafata umwanzuro ko ikilo kimwe cy’ibigori kizajya gitangwa ku mafaranga 160 Rwf,  abahagarariye abahinzi b’ibigori basanga amafaranga 160 kuri kilo ari make ugereranyije n’ayo baba baratakaje  kuva  mu  ibiba kugeza mu isarura.

Nsanzabaganwa Jerome, umujyanama w’ubuhinzi mu Karere ka Kayonza: yagize ati: “Twebwe nk’abahinzi dusanga duhendwa cyane ariko tukabigurisha kuko nta handi ho kubitwara. Iki giciro gishizweho ntabwo gihuye imbaraga n’amafaranga umuhinzi aba yaratakaje. Twe twifuza ko bagira igiciro cy’amafaranga 200 ku kilo.”

Abahagarariye za Minisiteri zitandukanye harimo iy’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI), Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(MINICOM), Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC) bagiranye ikiganiro n’abacuruzi b’ibihingwa bitandukanye ndetse n’abahagarariye abahinzi mu turere dutandukanye kugira ngo barebere hamwe icyakorwa mu kubungabunga umusaruro w’ibigori harebwa ukuntu umuhinzi n’umucuruzi bombi babigiramo inyungu.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yasobanuye ko hadashyizweho ingamba kugira ngo umusaruro w’ibigori wabonetse mu gihembwe cy’ihinga gishize ucungwe neza  wasanga abahinzi n’abacuruzi babihombeyemo.

Iyi ngo niyo mpamvu Leta yashyizeho ikigo gishinzwe gutunganya umusaruro w’ibinyampeke n’ibinyamisorwe(Rwanda Grains and Cereals Corporation) kugira ngo kijye kigurira abahinzi ku giciro gifatika hatabayemo kubahombya kubyo baba barakoresheje mu  buhinzi bwabo.

Abitabiriye iyi nama bemeje ko igiciro cy’ibigori kitagomba kurenga amafaranga 160 ku  kilo   kuko mbere  ngo wasangaga abamamyi bihererana abahinzi bakabaha amafaranga make bigatuma  umuhinzi acika  intege zo kongera guhinga kuko aba  abona ntacyo abikuramo.

Byitezwe ko nibura umusaruro ungana na toni ibihumbi 900 z’ibigori uzaboneka ariko umusaruro uzajya ku isoko ukaba nibura ungana n’ibihumbi 350 kuko usigaye uzakoreshwa n’abahinzi ubwabo, hakubiyemo n’undi ushobora kwangirika mu isarura, ihunika ndetse n’igihe uzaba ujyanwa ku isoko.

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • No comment.

  • Ugukanira niwe umunyagitugu urugukwiye…. Nimuba intwari muzareke kubihinga….

  • @ MUHIZI : uri umunyarwenya cg se ntibindeba cg se baneti !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish