Digiqole ad

Sena irasaba Leta kwiga neza umushinga w’ubwisungane mu kwivuza

Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, Umutwe wa Sena kuri uyu wa 22 Mutarama yasabye urwego rw’Umuvunyi, inzego bireba n’abo bafatanije ko bajya biga neza imishinga igamije guteza imbere igihugu harimo n’umushinga wo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage.

Bimaze kugaragara ko imishinga imwe n’imwe itwara amafaranga y’umurengera ariko nyuma ntigaragaze ibyari biyitezweho.

Ibi Sena yabisabye ubwo hasuzumwaga raporo y’umwaka wa 2013-2014 y’Urwego rw’Umuvunyi mukuru rushinzwe guca akarengane no kurwanya ruswa.

Muri iyi raporo hagaragajwe ko hakiri ibibazo bitandukanye mu baturage ndetse n’inzego za Leta nk’ibibazo by’imyenda n’ibirarane, ibibazo by’imishinga itararangira kandi yarashowemo akayabo k’amafaranga,  ndetse n’ibibazo bya ruswa bikigaragara mu nzego zimwe na zimwe.

Atangira kugeza iyi raporo kuri Komisiyo y’imibereho myiza y’Abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, Aloys Cyanzayire, Umuvunyi Mukuru wungirije yibanze ku kibazo cy’imishinga yatangijwe ariko ntigaragaze umusaruro harimo umushinga wo gucukura amashyuza ku  kirunga cya Kalisimbi ndetse n’umushinga wa Rukarara wo gutanga ingufu z’amashanyarazi.

Iyi mishinga ngo yashowemo amafaranga abarirwa muri za miliyari ariko ngo nta gisubizo yazanye ku bibazo yagomba gusubiza.

Kanzayire yavuze ko igitera gupfa kw’iyi mishinga harimo kuba abantu babishinzwe baba badafite ubumenyi buhagije cyangwa hakagaragaramo ruswa.

Hagaragajwe ko Leta igifite ibibazo by’imyenda n’ibirarane aho ngo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), akarere ka Gasabo ndetse n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bifite ibirarane n’imyenda ibarirwa muri za miliyari mu mafaranga y’u Rwanda.

Kuri ibi bibazo byose Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene yasabye ko inzego zose bireba zigomba guhagurikira ibibazo byazo kugirango harye hategurwa imishinga ifite igenamigambi rihamye, urwego cyangwa umuntu wese ugize uruhare mu kutarangira kw’imishinga runaka  akabiryozwa, ngo kuko usanga imvugo yarabaye ngo “tugiye kwikosora”.

Ntawukuriryayo yavuze ko ibirarane bigaragara muri MINISANTE byabaye karande kuko ngo buri mwaka havugwa ko irimo imyenda n’ibirarane by’amafaranga arenga miliyari esheshatu bigaragarira mu kutishyura ibigo ndera buzima bimwe na bimwe.

Ikindi kandi Senateri Ntawukuriryayo yagarutseho ni uko ngo usanga amafaranga atangwa n’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza ari menshi kandi n’uburyo bayakwamo butanozwa.

Amafaranga atangwa na buri muturage y’ubwisungane mu kwivuza ni ibihumbi 3000, abaturage bagasabwa kubanza bayatanga ku muryango wose kugira ngo urwaye abashe kuvurwa.

Sen Ntawukuriryayo ati: “Usanga mu cyaro hari umuryango ufite abana icumi, ubwo ababyeyi n’abana bakaba basabwa gutanga ibihumbi 36 kugira ngo nihagira urwara azavurwe, ibi biragoye cyane kuko usanga abaturage benshi ari abakene.”

Sen Dr Ntawukuriryayo asanga hakwiye gukorwa indi nyigo ifasha abaturage , Leta ikaba yakongera amafaranga itanga mu ngengo y’imari agenewe ubuzima mu rwego rwo gufasha abaturage kwisanga muri iyi gahunda.

Haragarutswe kandi ku kibazo cya ruswa no gutanga serivisi zitanoze, maze urwego r’umuvunyi mukuru rusobanura ko kurwanya ruswa byahagurukiwe kandi bigenda bigerwaho kubera ubufatanye n’abaturage mu gutungira agatoki aho ruswa yagaragaye.

Bumwe  mu buryo bwifashishwa mu kurwanya ruswa rugirwa uruhare n’ abaturage ngo ni ugukoresha udusanduku abaturage bashyiramo ibitekerezo cyangwa ibyifuzo byabo  kubyerekeye kurwanya Ruswa.

Hari kandi urubuga rwa interineti rwifashishwa mu gutanga no gusoma ibitekerezo by’uko ruswa yarwanywa.

Gutanga Serivisi inoze ngo niwo musingi w’iterambere bityo abikorera, inzego za Leta n’abaturage muri rusange bakaba basabwa ku byubahiriza.

Théodomir Ntezirizaza

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ku byerekeye gutanga Mutuelle de Santé, nibyo koko Leta yari ikwiye kureba neza niba koko ariya mafaranga 3.000 Frw yakwa abaturage batishoboye atari menshi ugereranyije n’ubushobozi bwabo cyane mu gihe umuntu afite umuryango mugari (urugero: umugabo,umugore abana batanu). Noneho reba niba na bariya bana bajya kw’ishuri, amafaranga yo kurya ku ishuri i saa sita MINEDUC yashyizeho nayo ubu yabaye ikibazo gikomeye ku babyeyi!

    Ikindi, iyo nk’umuntu yishyuriye babiri mu muryango we abandi batatu basigaye ntayabone, ntabwo batuma avuza na ba babiri yishyuriye? Ibyo ni ibiki koko? kuki batareka ngo abo umuntu yishyuriye babe bivuza mu gihe agishakisha ay’abasigaye?

    Ikindi kandi,abayobozi b’ibanze uburyo baka abaturage amafaranga y’iyo “Mutuelle de Santé” biteye kwibaza byinshi. Baragira batya bakaza mu rugo rw’umuturage bagafata ihene ye bakayijyana ngo ntabwo yatanze “Mutuelle de Santé”, ibyo ni ibiki? Hari n’abajya ku isoko bagatangira abaturage ngo ntabwo binjira mu isoko bataratanze “Mutuelle de Santé” ndetse ahubwo n’utwo wari ugiye kugurisha mu isoko bakatukwaka, ibyo kandi ni ibiki?

    Ni higwe neza uburyo bushya butabangamiye abaturage kuko nta muturage wakwanga gutanga amafaranga ya “Mutuelle de Santé” ku bushake, kereka ubukene cyangwa ubujiji, ariko ubujiji bwo ndakeka ko butariho ku bijyanye n’inyungu z’ubuzima bwa muntu.

    • ahubwo na REB yaratubeshye ngo izatanga burse bitewe nicyiro umuntu arimo nyamara hari bamwe twarihirirwaga nimishinga ntibaduha burse ngo tuzirihire! bakagombye kureba hose maze tukubaka u Rwanda

  • nubwo muvuga ngo umusoro wakera warumezenabi wasimbuwe nimisoro myonshivmwemutazi mutuelle gusorera amasambu ibikinibiki 3000 nokuruhinja atarinigihumbi amafaranga atabarika bwana

  • Umwanditsi w’iyi nkuru azajye yitonda cyane mu kwandika. Cyanzayire ni Umuvunyi Mukuru si Umuvunyi Mukuru wungirije. Ikindi hari aho amwandika nka Kanzayire kandi ari Cyanzayire! Murakoze

  • Ibi birababaje cyane mutuelle de sante ifitiye abaturage akamaro kanini cyane ariko uburyo buriho bwo kwaka amafaranga burabangamira abaturage cyane. Ese kuyihuza na RSSB niba byaranze yarekewe kurwego rw’uturere ariko hakanozwa uburyo bwo kwigisha abaturage no kubakangurira gutanga cautisation hakananozwa n’imicungire yayo. I Bugesera twarumiwe kubaho twumva nga nta muyobozi wa Mutuelle tugira tukamara imyaka hafi 2 tuyoborwa n’umuntu udafite ubumenye buhagije namba ntano kwegera abaturage ngo abasobanurire abe yanabakangurira inzira zakorohereza abaturajye gutanga cautisation. Twe nk’abaturage tubona RWAGAJU yarishyiriyeho uzajya amusarurira mu baturage kuko birakabije cyane. Turatabaza Leta utugoboke naho ubundi biraturenze.

  • Iby’i Bugesera muri Mutuelle byo birababaje wagirango nagahugu kigenga? Ese umuyobozi mushya wa mutuelle twakomeje kubwirwa yahezehe? Leta nidutabare

  • Murabivuga ntimubizi i Bugesera bafashe umugore ngo umugabo we ni umusirikare bamukura kurwego rwa section bamujyana kuri Hopital uwari kuri hopital niwe bagize umuyobozi wa Mutuelle mu Karere kandi nyamara nyuma yarakoze n’ibizami ntabitsinde ariko nubu aracyayobora. Murumva imicungire myiza yava he hitabwaho inyungu bwite RWAGAJU afite kurabo bantu?

  • Ntawukuriryayo abonye hamaze kwibagirana facture ze z’ibirenga mutubari none aravuga abandi. Gusa Mutuelle yo niyitabweho cyane ko iki kibazo cya Bugesera kinyungu bwite za RWAGAJU n’ikimenyane birazwi igihe kinini ahubwo twibaza impamvu nawe atari gusanga abandi b’i Burengerazuba. Sena nikurikirane nisanga ibya mutuelle ariko bimeze irenganure abaturage b’ibugesera.

    • ariko sha wagiye ureka gusebanya no kwibasira abayobozi uziko icyo ari ikosa, none se ntiwabonye ko yabyishyuye ? none se ntiwabonye ko yanegujwe? none wowe urashaka igihugu kitagaragaza aho ibintu bipfira???? ese ubundi urinda uvuga gutyo ibyo avuga ni ukuri ? cg arabeshya? bifitiye inyungu we n’umuryango we ? cg ni wowe n’umuryango wawe ?? ese ubundi ubwo famille yanyu mujya mwishyura mituelle de sante? ikigaragara ntayo wishyura iyaba uyishyura ntago wari kuvuga amagambo ababaje gutyo.

      • ubuyobozi bubereye abaturage harimo kugira uruhare mu bibakorerwa.nibabyigeho neza MUSA=?

  • Mwese ni uko mudakora kumavuriro ngo murebe ubukene bwahateye,basigaye bahemba le 45,abantu barakennye ariko bakeneye no kwivuza..
    Abantu bajye bagerageza gutanga imisanzu yabo kuko umusanzu wa famille yose niwo uvuza umwe muribo.
    Benedata mubyumve ubuvuzi burahenze cyane.

  • nibasobanure neza buri cyiciro n’ubushobozi umuturage agomba kuba afite

  • Igitekerezo cya mituelle ni cyiza cyane ukuntu cyashyizwe mu bikorwa niho byaje gupfira.Bigapfa babireba bakabireka aho kugirango babigarurire hafi.Mbere yo kwaka umuturage amafaranga hagombye kujya harebwa nicyo afite kiyamwinjiriza.Kumujujubya umufugira ihene,inka, umukubita ntaho bigeza igihugu.

  • Reta yacu irakize cyane, yateye imbere kuburyo budasybirwaho yagakwiye kugira uruhare rugaragara mukuvuza abaturage bayo babatindi nyakujya.

Comments are closed.

en_USEnglish