Abana bo muri Green Hills berekanye ko bazi ubukorikori
Mu gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu Ishuri rya Green Hills Academy abana bahiga berekanye ko umuntu ashobora kwifashisha ubugeni akerekana uruhare yagira mu guhosha amakimbirane, kwirinda impanuka, kubiba no gukwirakwiza umuco w’amahoro mu bandi n’ibindi byinshi byagirira abantu akamaro.
Abana berekanye ukuntu telefoni yagira uruhare mu kwimakaza amahoro ariko ikaba yaba n’igikoresho kiba cyakwirakwiza amacakubiri yavamo ubwicanyi.
Mu buhanga bwinshi aba bana berekanye uko urukweto rwakwifashishwa mu kwamagana abatera ndetse n’abatega ibisasu bihitana abantu cyangwa bikabakomeretsa cyane cyane mu bihe by’intambara.
Burya ngo ibishishwa by’amagi byakorwamo imitako inogeye amaso. Aho kubivugunya aho abantu babonye hose, ibishishwa by’amagi byakusanywa bigakorwamo imitako myiza igurishwa ikinjiriza ba nyirayo kandi n’isuku igasagamba.
Imwe mu mitako yamuritswe harimo uwerekana aho u Rwanda ruherereye uvuye ku izuba ndetse n’ukuntu inzu zo hambere zari zubatse.
Innocent ISHIMWE
UM– USEKE
3 Comments
Rwanda oyeeeeee
Nitwa claude,ninjye wahimbye iriya mitako ikoze mu bishishwa by’amagi.In fact,art yanjye ishingiye mu gukoresha ibyo abantu baba bataye nkabikoramo imitako yo mu mazu ndestse n’imitako aabantu bambara nk’amaherena urunigi n’ibindi. Si amagi gusa ahubwo hari n’ibindi byinshi numeroo yanjye ni 0788694269 na 0726270952 ku baba bashaka kumenya iby’isumbuyeho ku bijyanye na art yanjye cyangwa abashaka kwiga art.murakoze cyane
YES CLAUDE, COURAGE MAN, UZI UBWENGE
Comments are closed.