Je Suis Muslim: Iyi niyo ntero y’Abasilamu batishimiye Je suis Charlie
Abasilamu benshi ku Isi barakajwe n’ishusho iherutse gusohoka ku ipaji ya mbere y’Ikinyamakuru Charlie Hebdo yerekana Intumwa Muhammad arira afite inyandiko mu ntoki ze yanditseho ngo ‘Je Suis Charlie’.
Iki kinyamakuru cyasohotse ku wa gatatu ushize cyaguzwe n’abantu benshi mu Bufaransa n’ahandi ku Isi.
Nyuma yo gusohora iyi nomero y’iki Kinyamakuru, abasilamu bo hirya no hino ku Isi barekanye ko biriya ari ukwiyenza, bajya mu mihanda babyamagana.
Ibihugu nga Pakistan, Jordan, Niger n’ibindi abaturage babyo berekanye ko batishimiye iriya foto ndetse barigaragambya.
Kuri uyu wa gatandatu, abanyeshuri bo muri Somalia bazindukiye mu mihanda bafite ibyapa byanditseho ngo ‘Je Suis Muslim and I love my Prophet’.
Mailonline
UM– USEKE.RW
20 Comments
Oya biriya s’ ukwiyenza gusa ahubwo byagombye kwereka uwariwe wese ubugome bw’abazungu. Bariya bantu jye nabonye ari inyamaswa.bafite ivangura n’ubwibone birenze urugero kabisa.
Urebe imvururu bateje, abantu bari gupfa hirya nohino ariko kuva bibera muri afrika ntacyo umuzungu bimubwiye, ahubwo n’abo bayisilamu bica bakangiza ngo barigaragambya bamenye ko abazungu aricyo bifuzaga nubundi.ibyo bakorera abanyafrika benewabo rero bamenye ko barigutiza abazungu umurindi
Nategereje ko hari umuzungu wakwamagana ibi nahebye, ahubwo bariho bara multipliant ocyo konyamakuru kuburyo bavuze ko bagiye gusohora 7000000copies.
Sindabona urwango nkurw’abazungu banga abanyafurika kuva nabaho!! Gusa bazi lumwenyura bakarenzaho.
Munyafurika ahuri hose rero haranira ubumwa bw’abayituye, kandi ureke gupfa ubusa nuwo muturanye kandi mwagasangiye.
Kuko kwica, gusenyera mugenzi wawe n’igihugu cyawe ntacyo bibwiye umuzungu nagato. Ubu bahanye isango bari guhiga abo bita ibyihebe hose muburayi, utibwira kandi ko ababigwamo bose aribyihebe kuko waba wibeshya.
Harakabaho afurika n’abayituye
Amahoro n’ubworoherane nibirange abatuye isi.
Ariko abirabura murasesta ngo abazungu barikunda ibibera muri Afurika ntacyo bibabwiye kujo ntacyo babikoraho!? Mwese ibibera I Burayi bibabwiye iki? Mubikoraho iki? Ubu uzicara utuke umugabo ngo ntacyo amaze kuko atagufashije murugo rwawe, nkaho nibura wowe wamufashijeukaba umwishyuza!? Ubuse muri Niger bari gutwikana ngo niba muzulman ubundi ngo bategereje ko abana baba nyaburayi na amerika baza kubamenera amaraso ngo barabakiza!?
Abanya afurika turi abo kurwanira ubutegesti gusa!!
urashoboye makanji we!! ese reka nkwibarize, uragirango abazungu babakunde, babakundiye iki? imirwano idashira, urwanira ubutegetsi, gushyira inda nini imbere!! umwanya upfusjije ubusa wandika ibyabazungu banga abirabura, iyo upfa no kuwukoresha usura umurwayi uryamye kwa muganga utagira abamusura.
ibyabaye muri France ntabwo ari ikibazo cyaba terrorist ntabwo aricya aba Islam
@ Alice
Bakubwoye ko abari gutwikirwa no kwicwa muri Niger se barwanira ubutegetsi??
Ntugakine abandi ku mubyimba kuko ntiwamenya nawe icyo iminsi yakuzigamiye.
Abakristu bari kwicwa muri Niger nta butegetsi barwanira jya ubanza ubaze mbere yo kwihutira kuvuga.
Intandaro ya byose kandi nkwibutseko ari ikinyamakuri Charlie hebdo cyo muri france cyasohoye photo ya Muhamad kuri page yacyo yambere.
Tyvuga ko ntacyo bibabwiye rero abazungu kuko aribo ntandaro kandi bakaba bakomeje kwatsa umuriro nkuko babivuga hejuru.
Naho kuvuga ko abicwa barwanirubutegetsi bwo ushatse wareka gushinyagura kuko ntacyo byakumariye.
Ijoro ryiza muvandi.
makanji we, urarwaye!!!! barasohora nibindi binyamakuri rero ubwo abicana bakomeze nababwira iki! ubundi nyuma yo kumena ayo maraso bazategereze guhembwa gukundwa!!!!
None se ko muri France bishe bariya banyamakuru, ko batahereye kumurongo ngo ngo bice abisiramu bose mu rwego rwo kwihemura! bagahiga gusa ababikoze!!! mureke tujye twemera intege nke zacu! iyo utemeye ikosa ntuhobora no kwikkosora
Ariko niryari amaranga mutima azashira mubantu..nubwo ibibera muruno mubumbe muto ngoni Si byinshi bigora kubimenya ndeste no kubisobanucyirwa ..gsa dushingiye kuribicye tuzi..tukabikorera ubugororanjyingo..nkaba Nya Frika ntitwagakwiye gutinda kubona yuko umwanzi wacu akaba numwanzi wicyiza kurino Si…yuko aru Muzungu..injyero ninyinshi…nkuko kuruhande rwu Muzungu atazasiba kubona yuko umwanziwe ndeste akaba numwanzi wi Si Ari Islam..kko umuzungu asobanucyiwe yuko amategeko ya Islam amubuza ubujura ubugome nu bwikanyize..kdi undi kurundi ruhande ataranzwe nibyo amategeko ya Islamu imubuza kurino Si ntiyakwica ngwacyize.
Ibibazo byose mubona kurino Si nintambara icyinyoma jyishoza kuri Islamu..kko umuzungu azineza yuko Iyi Islam ariyo itunze ibisubizo byibibazi Isi yikoreye…badasebeje Prophete Muhamadi. Ambasaderi wi Imana kurino Si yuno munsi wumva koko baryama bagasinzira gsa Islam nubwo njyembona bayica intege gsa kuyirimbura byarabananiye..kko inzira Abazungu banyuramo bayisenya njye mbona arizo ziyubaka ikavugwa kdi ikarushaho nokumenyekana burya Abaslamu arinabo benshi kwiSi mubijyanye nimyemerere..Iterabwoba rero ntiribaho ahubwo Abazungu nibo bariremye nkuko baremye Demokarasi ngo byombi bajye babyifashisha nkurwitwazo rwogukubita banica abobanga Islamu rero ntiteze kuvaho..yakabaye ingufu bapfusha ubusa bahashya Islamu baribazidutije ngo twikize Fdlr..nabayibyara muri Batisimu..u Rnda wenda twasinziraho kabiri..abo tudahuje kubona ibintu cyimwe rwose ni mumbabarire iyi niyo Demokarisi nigishijwe nabagashaka buhacye na bamisioneri babo.
Aha ngirango wibeshye. Islamu ntagisubizo ifite, kandi uvuze ko iterabwoba ritabaho waba ushinyaguriye abana b’abanyeshuri bo muri Pakistani kandi b’abayisiramu bishwe n’abo uvuga ngo bafite igisubizo, abiciwe muri Mall i Nairobi mu gihe gishize bishwe na Alishababu,Nshuti igisubizo se gifitwe na Boko haram? Shyira mu gaciro utabaye umufana.Muhamedi nta gitangaza yakoze kuri iyi si. na Yesu wakoze ibitangaza utabara baramusebya, ariko abakirisitu ntibajya bamurwanira , iyaba aribyo baba barishe charlie, ryaba ari ikosa. nge ndumva ntagitangaje ahubwo twasenga Imana ikaba ariyo igira icyo yabakoraho. Yagusebya uri muzima ukamurega ugatanga na argument juridique. Ariko niba islamu ari idini y’amahoro koko ngirango yasubirisha amahoro atari violence. Urakoze
Ndashaka kuvugaho gato kuri uriya wavuze ngo Abazungu nabagome ndashaka kumubwira ko ujya gusenya urwe umutiza umupanga . Alpha blondi aravuga ngo les enemies de l’Afrique ce sont des Africain. abo bazungu rero murabarenganya, muramutse mwishyize hamwe nk’Abanyafurika mukareka kurwanira ubutegetse ninda ndende ,abo bazungu muvuga ntahobwo babashobora .Mwibuke ko Afrika ariyo itunze biriya bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kuva kera cyane ,nabo rero bakoresha uburyo bwose bushoboka ngo Muryane bababonenereho amaze namwe sukubaha urwaho yewe mugatangira mukicana amaze mugahindukira ngo abazungu nibabi. Umusi mwaretse kurwanira ubutegetsi no kubugundira ibibabaho byose bizarangira ariko tutiyibagigeje ko turi muminsi yanyuma y’Isi kuko bigendana n’Ibyahanuwe Murakoze babntub’Imana.
@Makanji, ntawakubwiye ko bari kwicanira ubuyegesti, abari kubwicanira bari iyo bari afurika iruzuye.
None bariya batindi ba abirabura bari gutwikana, muri nigeri hari charli nibura! Baguhaye uruge mubufaransa ko batafashe aba Islam ngo babicee, ko bari bafite uburakari? Kuba jwi isi ni ukoroherana ukera kubana nuwo mudahuje imyemerere, n’ ibyiyumviro apana guhora ubutagondwa butwumvisha ko uwo tudahuje agomba gupfa!
Uzarebe kiriya kinyamakuru ibyo cyashushanyije kuba kristu’ kuba papan na abandi, ubu najya kuhatwika ngo ndiguhirera Kristu!
@Makanji, ntawakubwiye ko bari kwicanira ubuyegesti, abari kubwicanira bari iyo bari afurika iruzuye.
None bariya batindi ba abirabura bari gutwikana, muri nigeri hari charli nibura! Baguhaye uruge mubufaransa ko batafashe aba Islam ngo babicee, ko bari bafite uburakari? Kuba ku isi ni ukoroherana ukemera kubana nuwo mudahuje imyemerere, n’ ibyiyumviro apana ubutagondwa butwumvisha ko uwo tudahuje agomba gupfa!
Uzarebe kiriya kinyamakuru ibyo cyashushanyije kuba kristu’ kuba papan na abandi, ubu najya kuhatwika ngo ndiguhorera Kristu!
ariko mureke mbabaze muhamed ninde wababwiye ko akeneye abamurwanirira? niba mumwizera nkumuntu ufite ubushobozi mwamuretse akirwanirira? charlie hebdo bashushunyije benshi na Yesu baramushushanyije ariko ndumva nta mukristu wakoze nka biriya abasilamu bari gukora! jye rero uko numva kwica abantu cg konona ibikorwa remezo atari umuti rwose! hari uburyo bwinshi ushobora gukoresha ukerekana ko utishimiye ibintu nta violence ukoresheje.
Ndagushyigikiye. uvuze ukuri. Nta mana irwanirirwa! Ntituyirusha ubushobozi.
Je suis Charlie = Je suis Muslim .Nimubareke, igitangaje n’uko uwavumbuye iyobokamana atakiriho ngo wenda abe yashyira ukuri ahagaragara.
Si uko se D’amour we, ubundi ugasanga abantu bigize abagaturika gurusha Papa, ngo bashushanyije intumwa y’Imana agiye kwizirikaho igisasu ayihorere.
Cyakora Alice ;Icyo nakuboneye n’uko abo bazungu hari icyo baturusha .(AFRICA) Baha AGACIRO ubumuntu cyane ;Tekereza kubona hapfa abantu 12 isi yose igahaguruka ,ariko muri Africa miliyoni y’abantu baricwa ukagirango nta kintu cyabaye ahubwo bagategereza abazungu ko hari icyo bakora.
les ennemis de l’Afrique ce sont les africains….ibyo uvuze nukuri pe.abazungu baturusha ubwenge tuge tubyemera,kuko baradushotora bakadusiga dutemana hagati yacu,ntitwite kumenya agaciro kumuntu. Cumi nababiri baraofa isi yose igahurura.miliyoni na miliyari bagapfa murafica ntitubyiteho bikamera nkaho aragakino karaho,babuzwa niki kudusebya?bok haram ko bishe abakristu bageze kuri magana na…muri kenya ejo bundi, nanubu bakaba bakibica ngo nuko ntajambo ryo muri KORAN bazi,ubwo bujiji nubugome burenze mwabusobanura mute?inda nini no kurwaniraubutegetsi bituma bamena amaraso ageze aho….banagikomeza?turke ubujiji no gutegerza ko abazungu haricyo badufasha ngo baradukunda kandi aribo ntandaro zibi byose biba uretse ko batadutoza kwicana hagati yacu, ahubwo kwihutira ngo barihorra bakica bene wabo ndavuga abanyafrica nibwo bujiji bwa mbere bibitseho…..ubwo jera kabaye ibirikuba muri nigeria, abantu bararangie nibwo bazibuka kubyita genocide,amahanga ati ntitwabimenye… Yemwe yemwe,MANA TABARA AFRICA kuko dukeneye gufunguka amaso tukareka ubunyamaswa nubujiji,ndetse nubwibone bwo kumva ko uwo mudahuje ubwoko nimyemerere nkaho atari umuntu.
Charlie hebdo ko yashushanyije imitwe yamagufa yabantu binzirakarengane bazize genocide yA 1994,bayishira kuri application ya game kuri smart fone(tutsi crush game now on smart fone),twarihorye tujya kwica ababikoze?nubwo badutesheje agaciro bo ka….?menya umuzungu ko icyo aba ashaka ari interet ze, umunyafrica yapfa atapfa ibyo ntacyo bizaba bimubwiye upfa kudakora kuri mwene wabo muzungu mugenzi we…BIGE BITUBERA ISOMO RERO
Ariko hari ingesi nabonye bamwe mu.banyarwanda bafite, yatumye urwanda rugira ibibazo kuva rwabaho kandi bikirukurikiranye. Ingeso y” ubwibone no kwishongora ukumva ko uwo mudahuje imyumvire atari muzima ndetse kenshi ukamubona mu gice cy’ibisomba!!”
Nkawe KAISI ubwishongozi uherahe uvugako Makanji arwaye?? haricyo yavuze se kitari ukiri?
1) Abazungu ntibakunda abanyafrika kandi birazwi
2) Muri Niger na bimwe mu bihugu byafurika ubu hari imyivumbagatanyo yatewe inyandiko yasohotse muri Charlie hebdo, kandi ibyo nawe ntubihakana.
Icyo ushingiraho ubona uburwayi bwa makanji niki???
Jyerageza kwiyoroshya ntabwo aribyiza, lwikorera abandi kuko ushobora gusanga uri hanyuma yabo, kandi indwara y’ubijiji niyo mbi.
Jye mbona bibabaje. Ntabwo ibya Charlie byagombye kudutesha umutwe twebwe abanyafurika. mbere yuko tuba abakirisitu cyangwa abayisiramu turi abantu ndetse abanyafurika.Umuntu kuvuga ibyo ashatse iyo igihugu kitabihana ngirango twabihorera. nonese abo bakristo muri Niger barazira iki? Si abafaransa kandi niyo bababo. Nonese charlie hebdo ko ijya yandika isebya Yesu , niyongera abakristu bazice abayisiramu? Charlie nta dini bagira. Abo bayisiramu bakwiye kubimenya. Ubundi se hari urwnirira Imana. twebwe abakirisitu ntiturwanirira Yesu araturwanirira kandi arabikora. Niba muhamadi nawe koko afite imbaraga abayisiramu bamwitabaje akabarwanirira cg Allah yabo ikabarwanirira. Nta muntu urwanirira Imana kereka atariyo. Aha niho nibaza ndo idini ry’amahoro. ayo mahoro yerekanwa ryari? Gusa sinshyigikiye gusebanya kuko sinabikora ariko ntacyo byatwara ubikorerwa cyane cyane niba yaratumwe n’Imana. Ushobora gusanga abo bantu bafunzwe bakavuga ngo ni abamartyr kandi bazize ubujiji kuko bishe bene wabo. Dukwiye kuzamura imyumvire tukamenya igihe turimo ntabwo ari moyen age. ndabashimiye.
Umunsi umwe Umwami wacu Yesu Kristo ari mu ngorane ndavuga ageze igihe cyo kudupfira baramurwanyije cyane batangiye kumucira mumaso umugabo umwe wari umwigishwa we ndavuga Petero afata inkota ngo amurwanirire aba aciye umuntu ugutwi Kristo ati have sigaho Petero kuko uru rugamba atari urw’umubiri!!!!! Kristo afata kwa gutwi agusubiza bene ko.
Niko mwaretse Imana ikirwanirira ababaharabika ko baba baharabitse Imana harya Imana musenga 5 ku munsi ntiyumva ????? ngo bashushanyije Yooooh ibyo koko ubwo uwabacira mubaso?? ko namwe mutoroshye ibyo bitabo byanyu byera nta magambo yo kubahumuriza arimo. Harya ngo ni ukwica ?? uwicisha inkota nawe niyo izamurangiza. IMANA IBABABARIRE KUKO MUTAZI ICYO MUKORA
Comments are closed.