Musanze: Intore 900 zasoje ingando zisabwa kwihutisha iterambere
Mu muhango wo gusoza itorero ry’intore ryamaze iminsi irindwi wabereye mu Karere ka Musanze, bamwe mu bayobozi b’urubyiruko baturutse mu mirenge n’utugari bigize Intara y’Amajyaruguru ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mutarama bafashe amagambo bose basabye uru rubyiruko kwifashisha amasomo rwahawe maze rukihutisha impinduka zigamije iterambere rirambye n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bahereye aho batuye.
Iri torero ryari rifite intego yo kongerera uru rubyiruko ubushobozi mu gutegura igenamigambi riboneye, mu kuboneza imicungire, ubuhanga mu kuyobora abandi no guteza imbere ubukorerabushake mu bayobozi b’urubyiruko.
Nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga Rose Mary Mbabazi, yavuze ko iri torero ryari rigamije gufasha uru rubyiruko gukorera hamwe mu buryo byuzuye.
Ati:”Icyo turangamiye hano ni ugufasha urubyiruko rw’u Rwanda kugera ku iterambere kandi urubyiruko rugomba kumva uruhare rwarwo mu kwihisha impinduka muri bagenze babo aho batuye.”
Ibi kandi byanashimangiwe na Minisitiri w’iterambre ry’umuryango Oda Gasinzigwa wasabye uru rubyiruko kwifashisha ibyo bigiye mu itorero bakabiheraho bahindura aho batuye n’u Rwanda muri rusange.
Yagize ati: “Ndabasaba ko mukora ibijyanye n’ibyo mwize bityo ibyo mwahigiye imbere y’abayobozi ntibizabe impfabusa cyane cyane ko iyi mihigo mugiye mu mirenge yanyu kuyishyira mu bikorwa ntawe ubahagarariye”
Yasabye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nawe wari witabiriye uyu muhango hamwe n’abayobozi b’uturere kurushaho gufata urubyiruko nk’imbaraga zikomeye zishobora guhindura akarere zihutisha imihigo ziramutse zihawe umwanya wo gutanga buriya bufasha.”
Ku ruhande rw’Inkomezamihigo zahize iimihigo igera kuri 18 zivuga ko zahisemo kuba umusingi w’iterambere bityo zikaba zihagurukanye ingamba zo guhindura ibitagenda neza mu mudugudu aho zituye.
Dusengimana Marie Claire waturutse mu Karere ka Gakenke yagize ati: “Impinduka tuzazigeraho nyuma yo gutoza abo tugiye gusanga hariya mu tugari no mu midugudu bityo twese tugahagurukira rimwe ntawe usigaye.”
Mu mihigo igera kuri 18 Inkomezamihigo zo mu Ntara y’Amajyaruguru zahigiye imbere y’abayobozi b’Uturere zaturutsemo harimo gufasha urubyiruko gukorera hamwe no kwibumbira mu makoperative, kuremera urubyiruko cyane cyane urufite ubumuga, gutoza urubyiruko umuco wo kwiharika n’iyindi, imwe muri iyi mihigo ikaba yaratangijwe ubu ikaba iri hafi kweswa mu buryo bwuzuye.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW