St Valentin 2015: Abahanzi 17 bakomeye mu njyana R&B mu gitaramo kimwe
Ku wa 14 Gashyantare buri mwaka ni umwe mu minsi ifatwa nk’umunsi w’abakundana bita ‘St Valentin’, bwa mbere mu Rwanda hateganyijwe igitaramo kizahuriramo abahanzi 17 bakora injyana ya R&B dore ko benshi bayifata nk’injyana ikunze gutambukamo ubutumwa bw’urukundo.
Icyo gitaramo kiswe ‘Soirée des Amoureux’ ni igitaramo kizajya kiba ngaruka mwaka kizajya gitegurwa mu rwego rwo gufasha abantu bakunda injyana ya R&B kuryoherwa na St Valentin.
Mike Karangwa umwe mu barimo gutegura icyo gitaramo, yatangarije Umuseke ko nta gihindutse icyo gitaramo cyazajya kiba buri mwaka kuko abantu benshi badakunze kubona aho bajya kwishimirira uwo munsi ufatwa nku w’abakunda.
Ati “Imwe mu mpamvu yatumye twibanda ku bahanzi bakora injyana ya R&B, ni uko akenshi indirimbo zabo arizo zumvikanamo amagambo y’urukundo ashobora no gufasha cyane abantu bazitabira icyo gitaramo.
Gahunda ihari ni uko iki gitaramo kiswe ‘Soirée des Amoureux’ kizajya kiba ngaruka mwaka bityo bikazanafasha injyana ya R&B kurushaho gukundwa cyane.
Iki gitaramo ahanini cyateguriwe abantu bakundana ‘Couples’, bityo niwo mubare twifuza ko wazaba ari munini kurusha wenda umuntu udafite uwo bakunda wazaza ari umwe”.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 14 Gashyantare 2015 kuri Serena Hotel muri salle yo hasi, Kwinjira bikazaba ari amafaranga 5000frw na 10.000frw kuri couples.
Abahanzi 17 bakora injyana ya R&B mu Rwanda bazitabira icyo gitaramo ni ,King James, Peace, Bruce Melodie, Hope, Jules Sentore, Teta Diana, The Brothers, Elion Victory, Urban Boys, Patrick Nyamitali, Mavenge Soud, Bakanyaga Band, Umutare Gaby, Mwite Nawe, M1 na Tresor.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
9 Comments
Uyu mugabo arashaka kwica concert ya Christopher pe. Niyo tuzi Kuva cyera.
Competition
ubuse koko mavenge azaba akora iki mri soiree des amoureux?azabaririmbira iki koko?!!!!!!!!!!!!!!
Kombona dream boys batarimo? Ndabemera sana
@ NANA : ibyo wibajije bifite ishingiro.
Ikibazo cyu bunyamwuga please gikemurwe ,Mavenge tuzi ibyo aririmba koko nkuyu umutumiye yumva azanezeza aba clients be ???
Ambiance yi wacu iracyari hasi kuko na babitegura nta bunyamwuga !!!!
Nkiyo evennement hanewemo abacuranzi bashyushya aba client ku rwego ruhambaye hakenewe ko hazaba hakeye neza securite iri ku rwego rwo hejuru transport mukayiganira ni bigo biyikora abantu ntibabure uko bataha mubitunganye dore mura cyafite umwanya.
Ubundi rwose turyoherwe ubijemo azabikumbure ejobundi nutegura ibindi barizana peeee
Abo mupinga mavenge sudi nukomuri impinja nahubundi mavenge niwe ugendanye nuriya munsi. Gakoni kabakobwa murayizi mwampinja mwe? Simbi murayizi sha? Mavenge reka mfungure radiyo niyumvire siimbii nintabana ninshuti yange nkunda sinbi nzarinda nnjya mundane yisi nkifite agahinda!
@ RULORUKUNDO :
Ha ha ha biranejeje rwose ukuntu umwemera musaza wacuuu.., iba mugukura uzimo nicyo umukabwe yasize avuze yagize ati …,NTA WUBURA UWE !!!
Nta Nuwangwa na bose ..,sibyo musaza wacuuuu ,igihe nicyacyo ubu akubise indirimbo isobanutse twamujya inyuma rwose.
Ubuse koko musaza indirimbo ya Mavenge wahingukana kuri TV cg RADIO mpuzamahanga ni yihe ???
Ku mwinuba naho twashingiye su rundi rwango rwose Musaza
TETA DIANA se ko ari mu bitaramo mu burayi kuri uriya munsi azaba yagarutse?
christopher ni dange
Comments are closed.