Kugenda n’amaguru byibura iminota 20 bishobora gutuma uramba
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge bemeza ko gukoresha umubiri imyitozo ngororamubiri biwugirira akamaro kenshi ariko cyane cyane kugenda n’amaguru byo bikaba agahebuzo. Aba bahanga bagira abantu inama yo kugenda n’amaguru buri munsi byibura iminota 20 bityo bigatuma imibiri yabo ikora neza bikazabafasha no kuramba.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 334,000 nibwo bwerekanye ko abantu bakora imyitozo ngororamubiri bashobora kuramba ariko kugeza ubu nta mushakashatsi wakwihandagaza ngo avuge ko gukora imyitozo bituma umuntu aramba imyaka runaka mu buryo budasubirwaho.
Ku rundi ruhande ariko abahanga bemeza ko byibura abantu bakora imyitozo ngororamubiri baba bafite amahirwe yo kuramba ku rugero rwa 16 ku ijana.
Imibare iva mu Burayi yerekana ko kuri uriya mugabane buri mwaka mu bantu miliyoni 9,200 bipfa buri mwaka, muribo ibihumbi 337 bazira umubyibuho ukabije.
Abantu bakuru basabwa ko byibura mu cyumweru bazajya bakora imyitozo mu gihe cy’iminota 150.
Ibi bashobora kubigeraho binyuze mu kunyonga igare, kuzamuka amadarajya n’amaguru, kugenda n’amaguru ndetse no gukora ibintu bisaba gukoresha imbaraga no kubira icyuya.
Ibyiza biterwa no gukora iyi myitozo birimo no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zifata umutima n’imitsi abahanga bita Coronary heart diseases.
Mailonline
UM– USEKE.RW