Digiqole ad

Karongi: Barasa ubuyobozi kubamenyesha uko igishushyanyo mbonera cy’Akarere giteye

Bamwe mu batuye imirenge ya Bwishyura na Rubengera yombi yo mu Mujyi w’Akarere ka Karongi  bemeza ko kimwe mu bintu bituma bubaka mu kajagari bikanabaviramo gusenyerwa ari uko ubuyobozi butabasobanuriye uko igishushanyo mbonera cy’akarere n’umujyi giteye.

Aha ni muri Rubengera mu Karere ka Karongi
Aha ni muri Rubengera mu Karere ka Karongi

Kubera iyi mpamvu aba baturage barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwazabasobanurira uko iki gishushanyo mbonera giteye bityo ibibazo baterwaga no kubaka mu kajagari bikabaganyuka.

Abaturage ariko banibaza impamvu batasobanuriwe iki gishushanyo mu myaka 18 kimaze kigiyeho kandi gifite akamaro kanini mu bukungu bw’akarere  n’imirenge batuyemo by’umwihariko.

Umwe mu  baturage witwa Ribanje ati: “ Iki gishushanyo mbonera ntacyo tuzi niyo mpamvu duhura n’ibibazo mu myubakire yacu ariko ahari icyo gishushanyo mbonera tukibonye twabasha kumenya igikenewe.”

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa yongeyeho ati: “Tubona baza bakadusenyera bitwaje ngo ntitwubahiriza   ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi kandi batarigeze bakitwereka cyangwa ngo bakidusobanurire. Twebwe tubona ari akarengane gakomeye!”

Ibi kandi ngo niko bimeze  ku batuye umurenge wa Rubengera bavuga ko nta makuru ku gishushanyo mbonera, bakavuga ko kutayamenya bibateza igihombo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi  buvuga ko ntawukwiriye kwitwaza kutamenya uko iki gishushanyo mbonera ngo yubake mu kajagari.

Hanyurwimana J.Damascene ushinzwe ubutaka mu karere ka Karongi avuga ko igishushanyombonera cy’aka karere hashize hafi imyaka irenga cumi n’ibiri gihari.

Aragira ati: “Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Karongi kirahari kuva mu mwaka wa 2003.  Abavuga ko bamaze iminsi bagitegereje ntabwo turi buhuze kuko ni kenshi kivugwa barakizi.”

Hanyurwimana yagiriye inama abubaka amazu mashya ko mbere yo kugura ubutaka bajya babanza bakagisha inama bakamenya neza ubutaka bagiye kugura niba  nta bibazo mu by’amategeko bufite.

Mu murenge wa Rubengera niho hari ikicaro cy’Akarere ka Karongi mu gihe mu murenge wa Bwishyura ariho hari ikicaro cy’Intara y’Uburengerazuba, ibi bivuze ko ari imirenge iri mu gice cy’imijyi y’aka karere ka Karongi ariko abayituye bemeza ko batazi igishushanyo mbonera cy’akarere.

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW/Karongi

en_USEnglish