Digiqole ad

Ngo birashyushye hagati ya DiCaprio na Rihanna

Biravugwa ko mu minsi  ishize Umukinnyi wa Filime uzwi cyane muri filime yiswe Titanic witwa Leonardo DiCaprio yasomanye n’umuririmbyi Rihanna ubwo bari mu birori bwo kwizihiza umunsi w’ivuka ry’umunyamideli Nikkie Erwin. Ibi birori byabereye ahitwa Manoir Playboy muri Los Angeles.

DiCaprio ngo yaba ari mu rukundo n'uyu mukobwa
DiCaprio ngo yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa

Nubwo inshuti za Leo zibihakana ariko ababibonye n’amaso bo barabyemeza.

Muri ibi birori hari ibyamamare nka Paris Hilton, Naomi Campbell, Hilary Duff, Tom Hardy, Tobey Maguire, 50 cent , Pamela Anderson hamwe na Rihanna.

Uyu Rihanna ariko we ngo yahasize amateka cyane. Umwe mu bari aho witwa Carly Lauren  yanditse kuri Twitter ko yiboneye Rihanna asomana na DiCaprio, bamubonye bahita barekera aho.

Abandi bantu babiri bemeje nabo ko biboneye DiCaprio w’imyaka 40 asomana na Rihanna w’imyaka 26 y’amavuko.

Aba bantu  babiri kandi bemeza ko nyuma y’ibirori, Leonardo DiCaprio yajyanye na Rihanna muri after party kandi ngo birashoboka ko batahanye mu rugo nyuma.

Rihanna uyu yahoze ari umukunzi wa Chris Brown baza gushwana . Ubu Rihanna nta mukunzi afite uzwi ariko Brown we ari kumwe na Karruche nubwo bahora batandukana ejo bakongera bagasubirana.

DiCaprio we amaze gutandukana n’abagore benshi barimo uwo baherukana vuba aha ariwe Toni Garn.

Mu minsi ishize ubwo yari mu biruhuko muri Brezil, hasohotse amafoto yerekana DiCaprio ari kumwe n’abakobwa benshi bamushagaye.

Bizwi ko uyu mugabo wakinnye indi filime yitwa Le Loup de Wallstreet akunda abagore byahebuje.

Rihanna ubu nta mukunzi uzwi afite
Rihanna ubu nta mukunzi uzwi afite
Leonardo DiCaprio azwiho gukunda abakobwa cyane
Leonardo DiCaprio azwiho gukunda abakobwa cyane
50 CENT, Naomi Campbell na DiCaprio inyuma yabo ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi w'ivuka rya Nikki
50 CENT, Naomi Campbell na DiCaprio inyuma yabo ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’ivuka rya Nikki

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • none se niba bakundana hari ikibazo? nibabareke nyine ubwo niko imana yabishatse naho ibyimyaka si ngombwa

Comments are closed.

en_USEnglish