DRC: Katanga ntishyigikiye ibyo kongera umubare w’intara no kuyicamo ibice
Kuri uyu wa mbere umuyobozi w’Intara ya Katanga Gabriel Kyungu Wa Kumwanza yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona ikwiriye yatuma igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) cyongera kugabanywamo ibice, intara zikava kuri 11 zikagera kuri 25.
Ibi yabivuze habura iminsi itatu ngo haterane inama ku rwego rw’igihugu ishyiraho ikanemeza imbibi z’intara nshya z’iki gihugu.
Radio Okapi ivuga ko ubusanzwe DRC ifite intara 11 ariko hakaba hari inama izaterana ku rwego rw’igihugu kugira ngo iki gihugu kigabanywemo intara zigera kuri 25.
Intara ya Katanga ifite ubuso bungana na km² 497,000 (inshuro 18 ubuso bw’u Rwanda) ikaba imwe mu ntara zikize cyane muri iki gihugu. Bivugwa ko iri tegeko rishya riteganya ko izagabanywamo intara enye ari zo Haut-Lomami, Haut-Katanga, Lualaba na Tanganyika.
Umuyobozi w’Intara ya Katanga avuga ko kugabanyamo intara ibice bigira uruhare mu gutandukanya abaturage aho kubahuza.
Yagize ati “Kugabanyamo intara ibice biri mu itegeko byateye abaturage ba Katanga ubwoba, ariko icyo twakongeraho ni uko hari abatishimiye uko Katanga imeze muri iri tegeko, hari ugutandukana ndetse no kongera kwihuza kubabishaka, iyi ni intambwe ya mbere itewe.”
Kyungu Wa Kumwanza Gabriel yongeyeho ko bamaze gusaba abantu bose badashyigikiye kugabanya Katanga mo ibice guhuza inyandiko zabo cyane ko itegeko risaba ko igitekerezo runaka gihinduka iyo hari inyandiko ibisaba yasinyweho n’abantu ibihumbi 100.
Iyo inyandiko ngo nimara kwemezwa igezwa ku Nteko ishinga amategeko (imitwe yombi) iyemeze cyangwa iyange. Abatuye Katanga bafite icyizere ko abazasinya iyi nyandiko banga ko Intara yabo igabanywa bazarenga na miliyoni eshanu z’abantu bityo ibyo basaba bikemerwa.
NTEZIRIZAZA Theodomir
UM– USEKE.RW
1 Comment
Babibyitondere kuko abaturage baraharenganira cyane
Comments are closed.