Miss Rwanda 2015: Uko igikorwa cyagenze i Musanze
Kuri uyu wa 10 Mutarama 2015 mu Karere ka Musanze nibwo hatangijwe igikorwa nyamukuru cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.
Icyo gikowa kirimo kubera muri Virunga Hotel abakobwa bagera kuri 17 nibo babashije kwitabira amajonjora yo gutoranywamo batanu (5) bazahagararira Intara y’Amajyaruguru.
Saa 13:40 z’amanywa nibwo abakobwa bose batangiye igikorwa cyo gupimwa ibiro ndetse na metero, dore ko hakenewe umukorwa ufite ibiro hagati ya 45Kg 60kg n’uburebure bungana na 1M 70.
Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizahagera ku itariki ya 11 Mutarama 2015. Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba kizabera kuri Kivu Serena Hotel.
Buri mukobwa wese uzaza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asabwa kuba afite irangamuntu yerekana ko yujuje imyaka 18 no hejuru yayo, ndetse n’icyemezo kerekana ko yarangije amashuri atandatu yisumbuye.
Abakemurampaka b’iri jonjora ry’ikiciro cya mbere, ni Aline Gahongayire, John Bunyeshuri ndetse na Mike Karangwa.
Abakobwa batanu bashoboye gutambuka ni, 1.Colombe Uwase 2.Asifiwe Florence 3.Amanda Merissa 4.Iness Mugeni 5.Doriane Kundwa
Photos/Muzogeye Plaisir
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
14 Comments
uliya witangiliyitama yambayubururu agize chance byacamo ndabona disi ibibazo byamurenze na repousse zashinyitse kumutwe
ewana kundwa aracyeye ashobora kuzaba miss musanze
ni igikorwa kuza ;bizatima abakobwa b’urwanda bagira agaciro!
ndabona twose umuntu yayı****kamo da!
Amajyaruguru yagerageje kuzana abakobwa beza ariko noneho uyu mwaka Nyampinga wa u Rwanda azaturuka mumagepfo ndababwiye.
Banyarwandakazi ndabashimira cyane kuko barashoboye nabandi ndaba kangurir kobajyabitabira amarushwana ngusa nibezape mufashe mushakiremo umukuzi murabo bari
wow! I can’t wait….
UM– USEKE.RW ndabemera, amafoto meza cyaneeeeeeee, Cong Muzogeye, Rutaganda Joel muri abingenzi pe!!!!
urebye ibifoto izindi websites zashyizeho wakumirwa, ariko n’ubusanzwe umuseke iyo ukurikiye inkuru neza uyitanga neza niyo waba watinzeho.
Munsobanurire ibi byo gupima uburebure si Ivangura!na kera narumvaga ngo bapimaga amazuru si uku byatangiye?banyamakuru mutubarize icyo bisobanura kabisa kuko birababaje!
Wowe ngo Karikopori,ushobora kuba ufite ikibazo mumutwe… Nkibyo ubizanye Ute naho u Rwanda rugeze koko
ndabona musanze harimo udukobwa tumirika kurusha bariya barubavu
ESEKO ABAGABO N ABASORO IBYO BITABAHO NUKUVUGAKO ABAGABOTWESE IMANAYADUHISE TURI BA MISS BAJYE BEMERAKO TUBARENZEHO
ntibyoroshye na bagabo bashaka ku aba missster
Comments are closed.