Diabète ni imwe mu ndwara zica abantu benshi ku isi
Kuri miliyoni 336 z’abarwayi ba Diabète, ku isi, abagera kuri miliyoni 5 n’imisago niba bahitanwa n’iyi ndwara, ikomeje kwibasira isi dutuyeho. Muri uyu mwaka turimo wa 2011, umuntu umwe urwaye Diabète, aba apfuye nyuma y’amasegonda arindwi (7sec), ku isi yose. Ni ukuvuga ko miliyoni 4,6 ziba zimaze guhitanwa na Diabète mu mwaka umwe.
Nkuko bitangaza n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS, ngo kugeza ubu habarwa abarwayi bagera kuri miliyoni 336, ukaba ari umubare ukabije kandi uhangayikishije ibihugu byinshi, n’imiryango yita ku buzima bwa muntu. Mu nama ya 47 yiga ku kibazo cya Diabète, yabereye muri Portugal, ikigo gishinzwe gukurikirana ibya Diabète IDF, cyahamagariye abakuru b’ibihugu byose ku isi, gushakisha uburyo hakumirwa indwara ya Diabète.
Imibare yasohotse mu gitabo cyandika ku burwayi bwa Diabète, kitwa New Diabetes Atlas, yerekana ko hatangwa nibura miliyari 465, z’amadorari y’Amerika kugira ngo hakumirwe indwara ya Diabète. Mu rwego rwo kuyirandura rero, hasabwe ko ubushakashatsi kuri Diabète, bwarushaho gukazwa.
Diabète iri mu bwoko bwa kabiri (Diabète de type 2) ikaba iterwa n’ibintu byinshi, harimo cyane cyane ibibazo by’imibereho, itabi, amayoga, indyo yiganjemo amavuta, kurya ibinyamasukari, n’ibindi byinshi, usanga bikurura indwara zitandukanye, nk’imitima, umubyibuho ukabije, n’izindi ndwara zigenda zicira amayira icyorezo cya Diabète.
Umuseke.com
1 Comment
birakabije pe dukwiye kuyihagurukira kuko no murwanda tumaze gushira.mudutabare cyane twe abana bo mu ruhengeri(musanze)
Comments are closed.