Digiqole ad

Ese wakwitwara ute igihe usohokanye bwa mbere n’uwo ushaka kugira umukunzi?

Abantu benshi, basohokana n’abandi, banabafiteho agatekerezo, ariko akenshi bikarangira nta n’umwe muri bo umenye uko bigenze, ndetse niba hari nk’akajambo (nka Ndagukunda) yateganyaga kukubwira bikaza kurangira yifashe.

Ganira witonze
Ganira witonze

Ese biterwa n’iki? Ese ni iki gituma umuntu ashobora guhindura igitekerezo yari agufiteho kandi mu bigaragara ubona nta kosa wamukoreye?

1. Ambara uko bikwiye

Ku mukobwa biba byiza kwambara imyenda y’ibara ryoroshye, ridahita ryigaragaza cyane , ukaba utisize cyane ku munwa no ku ngohe bijya biranga abakobwa benshi.

Ku muhungu na we biba byiza kwambara nk’ ishati y’ibara ry’umweru, ukaba uhumura neza, ariko nta bikabyo byinshi. Ni byiza ko uba wiyogoshesheje umusatsi n’ubwanwa, mbese ukeye kandi ugaragara neza.

2. Gerageza kwirinda kuvuga ku bintu bikomeye kandi bitumvikanwaho kimwe n’abantu benshi ahubwo mwiganirire ibindi bisanzwe hato bitaza gukurura impaka hagati yanyu mwembi.

3. Irinde kuvuga kuri Politiki

Igihe wasohokanye n’umuntu bwa mbere, utaramenya ibyo akunda n’ibyo yanga, wirinde kuvuga ku ishyaka runaka ufana cyangwa iryo wanga, wirinde kuvuga ku bintu bijyanye n’imyemerere, n’umuco, … kuko hari igihe umuntu ahita yumva atakikwisanzuyeho bitewe n’ibyo urimo kuvugaho.

4. Mu kuganira si byiza kuvuga ku biryo kuko hari igihe ushobora gusanga nk’ikintu wowe wanga wumva nta n’undi wakirya, we aricyo yikundira, bityo ukaba usa n’umuhutaje.

Urugero: ushobora nko kwibaza ku bantu barya inzoka, ukaba wanabavugaho nabi, kandi wenda nawe azirya, bityo ntabe akikwisanzuyeho cyangwa ngo yumve ko hari aho ibyanyu bishobora kugera, akihitiramo kwicecekera ngo hato utamusubiza inyuma kubera ko mudahuje.

5. Mwumve kandi umuhe igihe cyo kuvuga

Hari abantu bafite ingeso yo kuvuga cyane ku buryo abandi baba bari kumwe bananirwa kuvuga cyangwa se bakumva ibintu byose byavuzwe nta kindi barenzaho, ibi jya ubyirinda cyane cyane iyo utaramenyana n’umuntu neza, ngo umenye uko ateye, umenye ibyo yanga n’ibimushimisha.

6. Mwereke ko wishimiye ko muba muri kumwe gusa ariko wirinde kurengera

Ni byiza ko wereka uwo mwasohokanye ko wishimiye ubutumire bwe, aho yakujyanye n’ibyo mwaganiriye, ariko utabikabije cyane ku buryo abona ko icyo gihe iyo kitabaho, wari guhomba byinshi.

Niba kandi uwo muntu nawe wari usanzwe umwiyumvamo, ariko wenda warabuze aho umuhera, uyu ni umwanya mwiza wo kumwemerera urukundo arimo kugusaba.

Niba kandi wowe utarigeze ubitekerezaho, si byiza ko uhita umwemerera nyuma ukazicuza utakibishoboye, cyangwa se ngo uhite umuhakanira kandi nyuma nubona abandi bamwitwariye usigare uririra mu myotsi.

Ahubwo ibyiza ni ukumubwira ko ugiye gufata umwanya nk’uwo nawe yafashe abitekerezaho, hanyuma numara kubitekerezaho bihagije umuhamagare, umubwire igisubizo cyawe nta soni ufite kuko gukunda umuntu nta soni na nke biteye.

Ineza Douce
Umuseke.com 

5 Comments

  • akubajije icyo ukunda wakimubwira?

  • komerezaho udukuru

  • Ewana umuseke ura twubaka bihagije, nifuzagako mwakomeza mukrenza n’urwo rugero muriho.Bira twubaka cuyane. Murakoze

  • ni kweri

  • Ndemeranya namwe tu.

Comments are closed.

en_USEnglish