Digiqole ad

Dore amwe mu mafunguro yakurinda kwibagirwa

Hibazwa byinshi ku cyakorwa kugira ngo umuntu adata umutwe ahubwo ahore yibuka, ariko anazirikana n’ibindi bisabwa ikiremwa muntu ari na ryo tandukaniro nyaryo ry’umuntu n’inyamaswa. Hari abantu bamwe na bamwe bageze ku rwego rwo kutibuka aho bashyize ikintu iki n’iki yaba imfunguzo z’inzu cyangwa aho baparitse imodoka bagendamo, kwibuka isabukuru yabo cyangwa inshuti zabo, kuri bo ugasanga bidashoboka uretse babanje kureba aho babyanditse.

................................................
................................................

Amwe mu mafunguro arwanya kwibagirwa arimo umugati wokeje ndetse n’ibiribwa bikungahaye ku isukari. Ibyo bikiyongeraho gukora imyitozo ngororamubiri. Ku rubuga rwa interinete www.huffingtonpost.com berekanye uburyo bwakwifashishwa kugira ngo umuntu wibagirwa abashe kubirwanya.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Tufts, burangajwe imbere na Robin Karnak, bwagaragaje ko  abantu bagabanije ibinyasukari mu rwego rwo kurwanya indwara yo kwibagirwa nta gisubizo cyiza byatanze nk’abakomeje kubirya. Ibyo ngo biterwa n’uko ubwonko bukenera isukari kugira ngo bubashe kurushaho gukora neza.

Zimwe mu nama zatanzwe na Huffington post ngo ni uko byaba byiza abantu bibagirwa bagiye barushaho gufungura ibinyampeke bitanyuze mu ruganda ndetse n’ibinyasukari binyuranye dore ko ngo igogorwa ryabyo rikora buhoro buhoro bityo bigatanga isukari ikenewe mu mubiri kandi ku buryo  budahinduka. Ngo ni byiza kuri abo bantu gufata mu gitondo umugati wokeje cyangwa umutsima w’ingano zitanyuze mu nganda. Ibyo ngo bishobora guherekezwa n’umuleti cyangwa se imbuto. Gusa bakomeje batanga inama zo kwitondera isukari cyane cyane isukari mbisi mu rwego rwo kwirinda izindi ndwara ziterwa na yo zijyanye n’iyo benshi bakunze kwita Igisukari. Uretse ibyo ngo isukari ikabije ishobora gushajisha ubwonko imburagihe nk’uko byemejwe n’umushakashatsi Jeffrey Rossman.

Gukora imyitozo ngororamubiri mbere yo kujya ku kazi na byo ngo biri muri bimwe byafasha abantu bagira ikibazo cyo kwibagirwa, aho iyo myitozo ituma amaraso atembera neza mu mubiri hose. Ibyo bikiyongeraho gutuma umubiri uhumeka neza umwuka wa ogusigeni iri ngombwa cyane ku buzima. Ibyo byemejwe na Sandra Hamodt, mu gitabo yise ‘Bienvenue à votre cerveau’, umuntu yasobanura mu kinyarwanda ngo « Kaze neza ku bwonko bwawe’. Mu bindi, nk’uko byemejwe na Journal of Alzheimer’s, ngo gufata ikirahuri kimwe mu gihe umuntu amaze kurya na byo ngo birwanya ikibazo cyo kwibagirwa. Indi nama ni iy’uko umuntu ukimara kurya akwiriye guhagarika gukora umurimo uwo ari wo wose  mu gihe gito nibura gishoboka, ari na ko agira ikintu yitegereza neza bityo uwo mwitozo w’amaso ugafasha ubwonko kuba butakwibagirwa.

Indi nama kandi igirwa abantu bakunze kwibagirwa ni ugusukura amenyo kuko ngo uretse kurinda no kurwanya indwara z’amenyo ngo binarinda mikorobe zishobora kwinjirira mu kanwa zikaba zazamukira mu gice cy’ubwonko bityo bigateza ikibazo cyo kwibagirwa, aho umuntu yakwibagirwa akageza n’aho yibagirwa ibintu afite mu ntoki ze cyangwa umuntu akibagirwa icyo yari agiye gukora; bityo akaba ari yo mpamvu yo kwirinda icyo ari cyo cyose cyashaka gusatira ubwonko dore ko ari bwo nkomoko y’ibitekerezo by’umuntu.

Umuganga.com

5 Comments

  • ibiribwa nabyo biraducanga!nawe se hari ibyo ufata bigakiza bimwe bikica ibindi!?wafata ibintu by’isukari nk’ibi ugasanga birakubyibushya bikanakuviramo kurwara umutima,wabireka ukibagirwa,ubwo se uwakwirira ubundi ko byose ari urupfu?

  • ESE GUFATA AKARAHURE CG KUNYWA AKARAHURE 1 NYUMA YO KURYA BISO BANUYE IKI?

    • Gufata akarahure kamwe bisobanura, gufata urugero rutoya rw’inzoga ku bayinywa svp,kuko bifasha appareil digestif noneho bikorohereza ubwonko mu gihe cy’igogorwa.

  • Yes Ganza,biterwa nicyo ufata,nicyo ugifatira,ubundi ufata amazi,jus,amata,ariko ako karahure ni akavinyu ngo batume ibyokurya bimanuka neza,ikibazo biva kuri kamwe ejo bikaba icupa!!ngayo nguko

  • MURYA Cg MUNYWA BYOSE MUBIKORERE KUBAHISHA IMANA,IYADUHAYE IBIMERA IMBUTO,IMBOGA,AMAZI MEZA,IKIRERE GITANGA UMWUKA MWIZA,YABIDUHAYE ARIBYIZA NIYOGUSHIMWA,NYUMA BIHINDUKA UKUNDI,NGIZO INGANDA ZIHINDURA IBYOKURYA KUGIRANGO BIMARE IGIHE,AMAFUMBIRE ARIMO CHIMIE NYINSHI,USANGA BYONONA IMIBIRI YACU,GERAGEZA IMBUTO,IMBOGA RWATSI,IMPEKE,NIBINYAMFUFU BIKIRI FRESH NTABYINGANDA BIRARUTA BASOMYI!

Comments are closed.

en_USEnglish