DRC: FDLR yafashe bugwate abaturage bagera kuri 50 mu gace ka Sud Kivu
Amakuru dukesha urubuga rwa Radio Okapi ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni uko kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nzeri 2011 Inyeshyamba za FDLR zafashe bugwate abaturage bagera kuri 50, ibi bikaba byakorewe abaturage bo mu nkambi yihitwa Ikami Kasanza muri Kivu y’amajyepfo.
Izi nyeshyamba kandi zirukanye abaturage bari barahungiye mu mashyamba ya Lutwe na Kamasani. Nkuko bitangazwa na bamwe mu bakuru b’iyo nkambi, FDLR yafashe bugwate aba baturage mu rwego rwo kugira ngo babatwaze iminyango bari basahuye mu gace ka Kitindi.
Izo nyeshyamba zikaba zarateye ziturutse mu gace kari mu birometero 7 uturutse ahitwa Chabene. Bakaba barateye agace ka Kitindi nyuma yo kwambuka umugezi wa Elila uherereye mu biromerelo 285 uvuye mu majyepfo ya Shabunda ibi bikaba bitangazwa n’uhagarariye aka gace.
Abaturage bo muri ako gace ka Kitindi bakibona icyo gitero bahise bahunga uwo mujyi bajya kwihisha ariko nkuko umukuru w’iyo nkambi ya Ikama kasanza akomeza kubitangaza inyeshyamba za FDLR zabasanze aho bari bikinze.
Kubera impamvu y’ibyo bitero bikaba byaratumye itangira ry’amashuri mu gace ka Wakabango I risubikwa.
Abaturage bako gace bakomeje gusaba Leta yabo ko yabatabara ikabaha ingabo zihoraho zo kubarindira umutekano.
Komando mukuru ushinzwe gahunda yaAMANI LEO muri Kivu y’amajyepfo akaba yarabijeje ko bagiye gukomeza gukurikirana uko icyo kibazo uko cyakemuka nubwo ntacyo yatangaje kuri iri fatwa bugwate ry’abaturage.
Bamwe mu batanga ubuhamya bemeza ko imitwe yitwaje intwaro yitwara gisirikare nka FDLR ndetse n’izindi nyeshyamba nka Raia Mutomboki zikunze kubatera hakaba hashize amezi atatu batabaha agahenge mu kubasahura, kwica abantu no gufata abagore ku ngufu.
UM– USEKE.COM
10 Comments
Ese aba banyagwa koko bahaye amahoro abaturage ba Congo Mana yanjye ariko ubwo mubona muri abantu koko mugize gutwara ibintu by’abaturage mugire no kubibikoreza kweli! ibyo n’iyica rubozo!
Bazabashakire imigozi babohe cynga babice nubundi usibye gutesha umutwe ntakindi mumaze ku Isi ya Rurema!!uwabatwika gusa.
Ariko iyi myenda bayikurahe ko mbona bambaye neza!
gusa bakwiye kumva ko ibyo bakora bidakwiye
nuko bagataha
izi mbaraga zikubaka igihugu!
NONE BABAHO BATE KO KO UDUFI DUTO DUTUNGA IBYARUTURA
byose ni mobutu wabiteye kwakira abicanyi no kubacumbikira utabambuuye intwaro yumvaga ko abishwe mu rwanda atari abantu nibahame hamwe iyo umuturanyi arwaye ibinyoro ugura ikirago
MBEGA ABASHONJI
UB– USE UTU DUSAMBI NITWO BANYAZE KOKO
Noneho aba bicanyi barabamaririraho umujinya kuko uwari kuzabafasha ari mu mazi abira mu rukiko i kigali!!
Ndabona arukubasengera kuko Rurema wenyine niwe uzabahoza amarira,ariko Mana,rubandarugufiturazirikikoko?
Jacque ntugakabye ni iki FDLR muyikundira, ko niyo haba hari mukuru wawe cg undi muvandimwe uriyo nagusaba ahubwo ngo umubwire atahe! naho kukubohora urabeshya, ahubwo wowe ibohore ikibi cyaba kikurimo, kuko niba uri mu Rwanda ndahamyako ntawakuboshye. Naho FDRL yo niba iri kurya ibya rubanda hariya, ubwo yaza i Rwanda (ntikahaze) byagenda bite? egoko! Komera cyane Jacque we!
uyu muntu araryama agasinzira? nigute yakwifuza fdlr? yazisanze iyo ziri zikamurenganura? ndasaba ko yakurikiranwa ninzego zumutekano zikamurenganura.
Ku bakunzi kimwe n’abayoboke ba FDLR,
niba mugifite amatwi yo kumva nimuyatege jyewe Ingabire-Ubazineza mbabwire….
„UMUGABO NYAMUGABO AMENYA IYO URUGAMBA RURANGIYE. MAZE AKEMERA AGAFASHA HASI INTWARO“.
Rwose jyewe nsanga mutinda ku bintu byahise. Mwali mukwiye kwemera mukagaruka i Rwanda, maze mukagerageza gukomeza urugamba rwanyu ku bundi buryo. Cyangwa mukemera mukigumira iyo muli, ariko nyine mukaba abaturage mu bandi. Muli Masisi no muli Kivu zombi hari rwose umwanya uhagije, muramutse mushatse!!!
Ariko ndabarahiye, nimukomeza kwica Abanyekongo urubozo, nimukomeza kwitwara bunyamaswa, nta muntu numwe kuli iyi si uzabacira akari urutega. Ubu nejo hazaza. Kuko niyo umuntu yagira impuhwe nkiza YEZU KRISTU, mwebwe ntazo yabagilira. Jyewe mbabazwa gusa n’urubyaro rwanyu. Jyewe mbabazwa n’abavandimwe banyu bari imbere mu Gihugu. Magingo aya, abenshi nzi mulibo bifuzako mwapfa mugashira. Maze icyo kinegu mubatera kikajyana na mwe burundu….
Munyumve neza. Ntabwo munzi, ariko jye ndabazi. Nakurikiranye ibitekerezo kimwe n’ibikorwa byanyu nitonze kuva muli 2002. Abayobozi banyu hafi ya bose ndabazi imbonankubone. Kuva kuri Murwanashyaka kugeza kuli Mudacumura. Urugamba murwana ni impitagihe. NIMUREKERAHO!!!
Umunyarwanda uzi neza akababaro k’impande zombi, Ingabire-Ubazineza.
Comments are closed.