“Nta kibazo mfitanye na Zizou, King James, Riderman na Urban Boys”- Austin
Tosh Luwano umuhanzi mu njyana ya Afrobeat akaba n’umunyamakuru uzwi muri muzika nka Uncle Austin, arahakana bimwe mu byavugwaga ko ashobora kuba afitanye amakimbirane n’abandi bahanzi bagenzi be.
Ibyo byose byatangiye kuvugwaho cyane ubwo hashyirwaga hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Niko nabaye” atagaragaramo kandi ari umwe mu bayiririmbyemo mu majwi ‘Audio’.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Uncle Austin yasobanuye imwe mu mpamvu yaba yaratumye atagaragara muri ayo mashusho.
Yagize ati “Sinzi aho ibyo bivugwa biva ko naba mfitanye na Zizou ikibazo King James, Riderman na Urban Boys bose twaririmbanye. Nta kibazo mfitanye n’umwe muri abo bose.
Ikibazo cyabaye kugirango singaragare muri ayo mashusho, ni uko ntari mpari mu gihe kifatwa ry’amashusho. Hari ahantu nari naragiye kandi biri ngombwa ko afatwa byihuse.
Nta yindi mpamvu n’imwe yatumye ntagaragara kuko abo bahanzi bose bavugwa ko twaba dufitanye ikibazo ni bamwe mu nshuti zanjye duhorana kenshi”.
Nyuma yo gusobanura ikibazo kibazwagaho n’abakunzi ba muzika, Uncle Austin yakomeje anatangaza ko aticaye ubusa ahubwo hari ibikorwa arimo gutegurira abakunzi be azabagezaho vuba.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Y8TkID3eT68″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW