Koreya zombi ziri mu biganiro mu bya gisirikare
Ibiro ntaramakuru bya Koreya y’epfo,Yonhap, biratangaza ko Koreya zombi zari mu biganiro byo mu rwego rwa gisirikare bibaye bya mbere nyuma y’imyaka irindwi.
Ibi biro ntaramakuru bivuga ko ibi biganiro biri kubera mu gace katarangwamo ibikorwa bya gisirikare kari ahitwa Panmunjom.
Mu bihe byashize Koreya zombi zararasanye hafi y’imipaka yo ku butaka no mu mazi igabanya ibihugu byombi byahoze bifatanye bikaza gutandukanya mu Ntambara y’Ubutita(intambara yitwa iy’ubutita cyangwa ubukonje kuko yaranzwe no guterana amagambo hagati ya USA na URSS ariko nta sasu hagati yabyo ryavuze ahubwo ibihugu by’inshuti zabyo nibyo byarasanye).
Ingabo za Koreya y’epfo ntacyo ziratangaza kuri aya makuru ariko Yonhap ivuga ko gusubukura iyi mishyikirano byasabwe na Koreya ya ruguru itifuzaga ko ibi biganiro bibera mu ruhame.
Ibiganiro nk’ibi biheruka mu Ukuboza 2007 n’ubwo muri Gashyantare 2011 nabwo habaye ibindi biganiro ariko bitari kuri uru rwego.
Mu cyumweru gishize ingabo z’ibihugu byombi zakozanyijeho bitewe n’uko ubwato bwa Koreya ya ruguru byambutse agace ka nyirantarengwa kashyizwe mu mazi hagati y’ibihugu byombi.
N’ubwo intambara mu buryo bweruye hagati ya Koreya zombi yarangiye muri Nyakanga 1953, ibihugu byombi bihora mucyo umuntu yakwita intambara ya bucece kuko ingabo z’ibihugu byombi zihora ziryamiye amajanja kandi ubutasi bukaba bukomeye cyane hagati yabyo.
UM– USEKE.RW