Digiqole ad

Ubudage: Undi mukozi wa UN yahitanywe na Ebola

Umukozi wa  UN wakoreraga muri Liberia ukomoka muri Sudani ariko utatangajw amazina ye, yitabye Imana azize icyorezo cya Ebola aguye mu bitaro byo mu Leipzig mu Budage nk’uko The Telegraph yabyanditse.

Uyu mugabo wari umuganga abaye uwa kabiri uzize Ebola nyuma y’uko undi nawe yitabye Imana kuri 25, Nzeri uyu mwaka.

Aba bombi bari mu itsinda UNMIL ryoherejwe muri Liberia ngo rihangane na Ebola imaze guhitana abantu basaga 4000 mu Burengerengerazuba bwa Africa.

Uyu mugabo  akimara kugaragarwaho n’ibimenyetso bya Ebola, yoherejwe mu bitaro by’ahitwa Leipzig mu Budage, hamwe mu hantu harindwi mu Budage  hari ibitaro bifite ibyangombwa byo mu rwego rwo hejuru mu guhangana n’indwara zandura harimo na Ebola.

Umwe mu baganga yabwiye Telegraph ko nubwo hakozwe ibishoboka bwose ngo uyu murwayi wari ufite imyaka 56 y’amavuko akire, ariko byanze Ebola ikamuhitana.

UM– USEKE.RW

 

 

1 Comment

  • Yewewe Iratumara Ebola ntize mu Rwanda turayamaganye mu izina rya Yesu! Turakurahe amasashe ngo dupfuke amazuru n’iminwa nka muzungu itatugeraho se !

Comments are closed.

en_USEnglish